Iki kigo cy’Abanyamerika gifite n’ishami mu Burusiya gikora Whopper [ubwoko bw’imigati] hagati bashyiramo inyama n’imboga zitandukanye, cyokejwe igitutu nyuma y’uko amagambo cyatangaje yafashwe nk’atesha agaciro igitsina gore.
Burger King yaje kubivana ku mbuga nkoranyambaga zayo ariko ntibyabuza gukomeza kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga z’abantu ku giti cyabo.
Nk’uko Daily Mail yabitangaje, icyo kigo cyavugaga ko kizahemba abagore ‘bazabona ku turemangingo twihariye tw’umupira w’amaguru’ kugira ngo “hazabeho ikipe ikomeye y’u Burusiya mu bihe biri imbere”.
Gusa iki kigo cyasabye imbabazi, kiti “turasaba imbabazi ku itangazo twashyize ahagaragara. Hari benshi ryakomerekeje.”
Binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa VKontakte rukoreshwa cyane n’abavuga Ikirusiya, Burger King yavuze ko ririya tangazo ritari rikwiye kandi ryamaze kuvanwa ku rubuga.
Si ubwa mbere Burger King ikora itangazo ryamamaza ntirivugweho rumwe, kuko mu mwaka ushize yakoresheje ishusho ya Diana Shurygina wafashwe ku ngufu afite imyaka 16, mu bisa no kwamamaza ko uguze burger imwe yongezwa indi.
Iki kibazo kibayeho nyuma y’uko Umudepite ukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Tamara Pletnyova, yasabye abakobwa n’abagore b’Abarusiyakazi kutazaryamana n’abanyamahanga bitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi.
Pletnyova uyobora Komite ishinzwe Umuryango, Abagore n’Abana mu Nteko yatangarije Radio Govorit Moskva ko hakwiye kubaho ubushishozi hirindwa ivuka ry’imiryango itunguranye.



















TANGA IGITEKEREZO