00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aho gutorwa kwa Bayingana mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’amagare byaturutse

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 February 2013 saa 03:04
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda Bayingana Aimable, asanga kuba aheruka gutorwa nk’umwe mu bantu umunani bagize Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) ari ishema ku Rwanda, bika ba bikomoka kubyo Federasiyo y’Amagare imaze kugeraho mu Rwanda.
Aganira na IGIHE Bayingana yagize ati “Ni ishema ku gihugu cyacu, kuba muri 19 bari biyamamaje bahagarariye ibihugu byabo twaragiriwe ikizere n’uko n’abandi babona ko u Rwanda rufite gahunda (…)

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda Bayingana Aimable, asanga kuba aheruka gutorwa nk’umwe mu bantu umunani bagize Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) ari ishema ku Rwanda, bika ba bikomoka kubyo Federasiyo y’Amagare imaze kugeraho mu Rwanda.

Aganira na IGIHE Bayingana yagize ati “Ni ishema ku gihugu cyacu, kuba muri 19 bari biyamamaje bahagarariye ibihugu byabo twaragiriwe ikizere n’uko n’abandi babona ko u Rwanda rufite gahunda ihamye muri uyu mukino, kandi bigashimangira icyizere igihugu cy’u Rwanda gifitiwe mu ruhando mpuzamahanga, kandi twizeye kuzakora neza imirimo tuzashingwa ”.

Bayingana yabwiye IGIHE ko asanga gutorwa kwe abikesha ahanini ibikorwa Federasiyo y’Amagare mu Rwanda imaze kugeraho n’uburyo u Rwanda rurimo kuzamuka mu mukino w’amagare.

Bayingana yatowe kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2013 ku cyicaro cya CAC mu Mujyi wa Caire mu Misiri.

Umunyamisiri Dr Azzam Wagih yongeye gutorwa ku mwanya wa Perezida wa CAC, hanatowe abantu umunani bazaba bagize komite nyobozi aho perezida wa FERWACY ariwe Bayingana Aimable yatowemo.

Uretse u Rwanda, abandi batowe bari bahagarariye amashyirahamwe yo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Kenya, Ivory Coast, Sierra Leone, Mozambique, Morocco na Tunisia.

Ibindi kuri Bayingana

Bayingana Aimable yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1970 i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’i Burasirazuba. Ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) kuva mu Ukuboza 2007.

Amashuri abanza yayatangiriye i Kiramuruzi ayarangiriza mu gihugu cy’u Burundi, ari naho yakomereje amashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange yize muri Ecole Independante. Yakomereje muri Lycée Rohero aho yarangirije ayisumbuye.

Yaje kujya gukomeza Kaminuza mu gihugu cya Togo, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’amateka muri Universite ya Lomé.

Mu 1996 yagarutse mu Rwanda, akora muri SONARWA kugeza mu 2002, aho yavuye ajya gukora ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi, yaje kuba Perezida wa FERWACY mu kwezi k’Ukuboza 2007 asimbuye Kamanda Charles.

Bayingana Aimable ni mwene Rwamuhizi Aloys na Kankindi Grace, yashakanye na Uwineza Beatrice, bakaba bafitanye abana bane kugeza ubu barimo Rugamba Romeo, Bayingana Sharon, Bayingana Shanice na Bayingana Ryan.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages