00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adrien Niyonshuti azitabira amarushanwa i Burayi

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 29 October 2012 saa 03:30
Yasuwe :

Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya MTN-Qhubeka muri Afurika y’Epfo, umwaka utaha azahagararira ikipe ye ku mugabane w’u Burayi mu marushanwa atandukanye.
Niyonshuti nyuma yo kwitwara neza muri Afurika y’Epfo no gutwara ibikombe bitandukanye mu Rwanda, Star Africa itangaza ko Niyonshuti ari mu bakinnyi ba MTN-Qhubeka bazajya mu marushanwa umwaka utaha.
Niyonshuti azaba yanditse amateka nk’Umunyarwanda wa mbere mu kwitabira amarushanwa akomeye (…)

Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya MTN-Qhubeka muri Afurika y’Epfo, umwaka utaha azahagararira ikipe ye ku mugabane w’u Burayi mu marushanwa atandukanye.

Niyonshuti nyuma yo kwitwara neza muri Afurika y’Epfo no gutwara ibikombe bitandukanye mu Rwanda, Star Africa itangaza ko Niyonshuti ari mu bakinnyi ba MTN-Qhubeka bazajya mu marushanwa umwaka utaha.

Niyonshuti azaba yanditse amateka nk’Umunyarwanda wa mbere mu kwitabira amarushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi.

Ikipe ya MTN-Qhubeka yamaze kwiyandikisha mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’amagare kuzitabira amwe mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi.

Niyonshuti atangaza ko yifitiye icyizere cy’ejo hazaza, ko yizeye kuzitwara neza ashingiye kuba akiri muto. Yongera ho ko yishimiye ikipe akinamo, kandi ko abona inzozi ze zigiye kuba impamo kuko abona ashobora no kuzitabira irushanwa rya Tour de France.

Niyonshuti, umusore w’imyka 25 y’amavuko, aherutse gutwara igikombe cya Tour de Kigali ku wa 21Ukwakira 2012, gisanga ibindi bibiri bikurikiranye, mu 2010 no mu 2011.

Niyonshuti yahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike 2012 yabereye i London mu Bwongereza, ariko ntiyagira amahirwe yo gutwara umudari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages