00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adrien Niyonshuti yegukanye umudari wa bronze

Yanditswe na

Egide Mugisha

Kuya 6 May 2012 saa 11:07
Yasuwe :

Niyonshuti Adrien ukinira ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Efpo yegukanye umwanya wa Gatatu mu marushanwa Nyafurika ya Mountain Bike (African Continental MTB Championships 2012) yaberaga mu birwa bya Maurice.
Mu kiganiro ku murongo wa terefone Adrien Niyonshuti yatangarije ferwacy.com ko yishimiye uburyo yitwaye, Niyonshuti ati: “Ndishimye cyane kubera uburyo nitwaye, ni ubwambere umukinnyi w’Umunyarwanda yabasha kwegukana umudari muri uru rwego, kandi byampaye ikizere ko ndi (…)

Niyonshuti Adrien ukinira ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Efpo yegukanye umwanya wa Gatatu mu marushanwa Nyafurika ya Mountain Bike (African Continental MTB Championships 2012) yaberaga mu birwa bya Maurice.

Mu kiganiro ku murongo wa terefone Adrien Niyonshuti yatangarije ferwacy.com ko yishimiye uburyo yitwaye, Niyonshuti ati: “Ndishimye cyane kubera uburyo nitwaye, ni ubwambere umukinnyi w’Umunyarwanda yabasha kwegukana umudari muri uru rwego, kandi byampaye ikizere ko ndi gukomeza kwitegura neza imikino izaba ikomeye kurushaho ya olempike”.

Adrien Niyonshuti ukomeje kwitegura imikino Olempike 2012 izabera mu mujyi wa Londre akomeje gutanga ikizere cyo kwitwara neza, mu kiganiro twagiranye mbere y’uko akina iri rushanwa yadutangarije ko iri rushanwa rizamufasha byinshi, Niyonshuti yagize ati: “Iri rushanwa rizamfasha byinshi mu gukomeza kwitegura imikino Olempike, cyane ko uru ni narwo rwego nzakinamo, abatabisobanukiwe Mountan Bike ni umwe mu bwoko bw’imikino y’amagare hano dusiganwa ahantu haba harateguwe hatari mu muhanda, usanga aba ari mu bihuru, ahantu hari amabuye ibyondo n’ibindi”.

Niyonshuti Adrien

Adrien Niyonshuti wahawe umudari wa bronze nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 niwe Munyarwanda wa mbere uzitabira imikino Olempike mu mukino w’amagare yariboneye itike kuko ubwo ba Mparabanyi Faustin bitabiraga imikino Olempike i Barcelone bari batumiwe.

Uko abakinnyi 5 ba mbere barushanyijwe.

1. Philip Buys South Africa wakoresheje 01h29’40”

2. Marc Bassingthwaigthe Namibia wakoresheje 01h33’24”

3. Adrien Niyonshuti Rwanda wakoresheje 01h34’20”

4. Rourke Croeser South Africa wakoresheje 01h35’08”

5. Renay Groustra South Africa wakoresheje 01h36’22”

Andi makuru y’umukino w’amagare reba kuri www.ferwacy.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages