00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa “Circuit de l’Est”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 4 February 2013 saa 12:39
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2013 ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY rifatanyije na Trust Industries Ltd ryakoresheje isiganwa ryiswe Circuit de l’Est (Kigali - Rusumo).
Iri siganwa riri muri ya gahunda y’amasiganwa ya buri kwezi yashyizweho na FERWACY mu rwego rwo kongera amarushanwa menshi mu gihugu ryitabiriwe n’abakinnyi 53, harimo abagabo 40 n’abakobwa 13.
Nk’uko tubikesha FERWACY mu itangazo yatanze, nyuma yo gusiganwa urugendo rureshya na Kilometero142 ku (…)

Ku Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2013 ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY rifatanyije na Trust Industries Ltd ryakoresheje isiganwa ryiswe Circuit de l’Est (Kigali - Rusumo).

Iri siganwa riri muri ya gahunda y’amasiganwa ya buri kwezi yashyizweho na FERWACY mu rwego rwo kongera amarushanwa menshi mu gihugu ryitabiriwe n’abakinnyi 53, harimo abagabo 40 n’abakobwa 13.

Nk’uko tubikesha FERWACY mu itangazo yatanze, nyuma yo gusiganwa urugendo rureshya na Kilometero142 ku bagabo bavuye Kigali berekeza ku Rusumo (Nyakarambi) umusore ukiri muto Uwizeyimana Boneventure w’imyaka 21 y’amavuko ukinira Benediction Club y’i Rubavu ni we waje imbere, akurikiwe Rukundo Hassan, ku mwanya wa gatatu haza Byukusenge Nathan.

Abakobwa bahagurukiye i Rwamagana berekeza ku Rusumo (Nyakarambi) mu rugendo rureshya na Kilometero 81.5, Girubuntu Jeanne d’Arc ni we waje imbere akurikiwe na Ngabire Beathe, ku mwanya wa gatatu haza Niyonsaba Clementine.

Uko bakurikiranye n’ibihe bakoresheje

Abahungu

1. Uwizeyimana Bonaventure 3h25’39’’

2. Rukundo Hassan 3h25’40’’

3. Byukusenge Nathan 3h34’20’’

4. Ruhumuriza Abraham 3h34’35’’

5. Bintunimana Emile 3h34’36’’

6. Gasore Hategeka 3h34’37’’

7. Habiyambere Nicodem 3h34’38’’

8. Biziyaremye Joseph 3h34’39’’

9. Rudahunga Emmanuel 3h34’40’’

10. Uwamungu Innocent 3h34’42’’

Abakobwa

1. Girubuntu Jeanne d’Arc 2h47’07’’

2. Ngabire Beathe 2h47’15’’

3. Niyonsaba Clementine 2h52’12’’

4. Uwimana Jeannette 2h52’14’’

5. Uwamariya Benitha 2h59’46’’

Icyagaragaye muri iri rushanwa ni ukuzamuka kw’abakinnyi bakiri bato, nka Uwizeyimana waje imbere na Rukundo, bose bari bagiye muri Amissa Bongo, bigaragara ko hari icyo bungutse. Hagaragaye n’undi musore ukiri muto w’imyaka 19 y’amavuko witwa Byukusenge Patrick, uyu musore yabashije guhatana ajyana n’abakinnyi basazwe bamenyereye nkaba Joseph, Uwamungu n’abandi bava i Kigali warangije ku mwanya wa 14.

Ku ruhande rw’abakobwa hagaragaye abana bakiri bato cyane, harimo abiga mu mashuri abanza, bari kuzamuka neza, hafi ya bose bakinira muri Les Amis sportif y’i Rwamagana, kandi bose bitwaye neza ugereranyije n’uburyo bakinnye n’ibihe bakoresheje, hakiyongeraho Girubuntu ukomeje kwerekana ko azamuka buri gihe mu mukino w’amagare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages