00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Abakinnyi 44 barahatanira ibihembo biri hagati ya Pariki ya Nyungwe na Nyanza

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 10 July 2015 saa 11:20
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi 44 b’amakipe atandatu agize Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda barasiganwa Km 106 kuva kuri Pariki ya Nyungwe basoreze mu karere ka Nyanza.

Ni isiganwa rya kane mu 10 agize Rwanda cycling cup, iri ryitiriwe umuco (Race to Remember) rikurikiye shampiyona yatwawe na Biziyaremye Joseph, amasiganwa yatewe inkunga na COGEBANQUE.

Mu uru rugendo rwo kugera i Nyanza, harimo ahantu hatanu hashyizwe ibihembo bihabwa uhageze bwa mbere.

Abasiganwa barahaguruka saa tatu kuri Pariki ya Nyungwe maze uwa mbere mu gusohoka mu murenge wa Kitabi ahabwe ibihumbi 50 FRW n’abaturage bo muri uyu murenge.

Abakinnyi 44 nibo bazasiganwa mu iri siganwa ryitiriwe umuco rizava kuri Nyungwe - Nyanza
Mu muhanda barahatanira kugera bwa mbere ahari ibihembo

Byukusenge Nathan wa Benediction club y’i Rubavu ni umwe mubashobora kubanza gufata kuri ibi bihembo kuko akenshi ari we utangiza isiganwa nkuko byagenze bava i Muhanga bajya i Rubavu (Kivu Race) no muri shampiyona.

Ikindi gihembo kiratangwa n’abatuye umujyi wa Nyamagabe ku mukinnyi winjira muri uyu mujyi wo mu Bufundu ayoboye abandi.

Kuba ari agace k’imirambi bishobora guhira abakinnyi nka Biziyaremye Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Aleluya Joseph watwaye isiganwa rya mbere bava i Muhanga bajya i Rubavu.

Ibi bihembo byo hagati mu isiganwa biba no mu marushanwa mpuzamahanga bituma ryihuta ndetse guhatana ntibibere ku murongo usoza isiganwa gusa.

Igihembo cya gatatu kiratangwa na DY–Solutions ku mukinnyi winjira bwa mbere mu karere ka Huye.

Ndayisenga Valens ntazakina muri iri siganwa ryatewe inkunga na COGEBANQUE
Aleluya Joseph wa Les Amis Sportifs watwaye Kivu Race ni umwe mu bahanzwe amaso

Ibindi bihembo byo hagati mu irushanwa bizatangirwa kuri gare ya Huye na Horizon Express naho icyo kwinjira mu karere ka Nyanza gitangwe n’aka karere.

Bageze mu mujyi wa Nyanza bazahazenguruka inshuro eshanu banyura ku karere - Laiterie - ILPD - Dayenu Hotel - ku Gatsitsino - Christ-Roi - Ku isoko bagaruka ku karere.

Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana irakina idafite abakinnyi babo bakomeye nka Ndayisenga Valens wasubiye mu Busuwisi kwitoreza mu kigo cy’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare na Niyonshuti Adrien ukinira MTN Qhubeka bakinanye muri shampiyona yabaye muri Kamena.

Abasiganwa barakora urugendo rwa Km 106 bazenguruke umujyi wa Nyanza inshuro eshanu
Biziyaremye Joseph niwe uheruka kwegukana shampiyona, anahabwa amahirwe yo kwegukana Race for Culture

Mu bakinnyi barindwi ba Les Amis Sportifs bazakina, bose bari munsi y’imyaka 23 bazaba bayobowe na Uwizeye Jean Claude wakinnye Tour du Rwanda mu 2014.

Ni ku nshuro ya kabiri bakina nta Ndayisenga, basiganirwa i Rwamagana, Uwizeye yari yabaye uwa kane biharira ibihembo by’abatarengeje imyaka 23.

Benediction y’i Rubavu yabaye ikipe nziza y’umwaka mu 2014 imaze gutsinda isiganwa rimwe muri atatu amaze gukinwa muri Rwanda cycling cup, izaba ifite abakinnyi 13.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages