Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi 120 bazahagararira amakipe 14 abarizwa mu Ishyirahamwe ry'Umukino w'Iteramakofe mu Rwanda.
Iyi shampiyona yashyizweho kugira ngo hategurwe abakinnyi bazitabira imikino mpuzamahanga izaba mu 2023.
Mu Iteramakofe, mu mwaka utaha u Rwanda ruzitabira imikino y’Akarere ka Gatatu ruherereyemo, Commonwealth Games ihuza ibihugu bivuga Icyongereza, Irushanwa rihuza amakipe yose yo muri Afurika “All Africa Games” no gushaka itike y'Imikino Olempike.
Amakipe azitabira Shampiyona izakinwa ku wa 23 no ku wa 25 Ukuboza ni Inkuba Boxing Club, Rwanda Boxing Academy, Amahoro Boxing Club, Kudos Boxing Club, Kimisagara Boxing Club na No Limit Boxing Club.
Hari kandi Rwamangana Boxing Club, Rafiki Boxing Club, Isata Boxing Club, Gisenyi Boxing Club, Muyumbu Boxing Club, Kigali Life Boxing Club, Police Boxing Club na Body Max Boxing Club.
Abakinnyi 120 bazayaturukamo, ku wa 23 Ukuboza, bose bazahatana mu mirwano 60 y’amajonjora kuva saa Yine za mugitondo. Abazabasha gukomeza bazakina imirwano 30, kugira ngo haboneke abazakomeza mu mikino ya nyuma.
Ku wa 25 Ukuboza, abageze ku mikino ya nyuma bazahatana mu mirwano 15 izavamo abatsinze bose. Imikino yose izabera ku bibuga bya Maison des Jeunes Kimisagara izakira imikino ibanza mu gihe iya nyuma izabera kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Nk'uko bisanzwe, abakinnyi bazaba bari kurwana, bazakoresha iminota itatu barwana, baruhuke umunota umwe ariko bahangane mu bice bitatu.
Abakinnyi batatu bazitwara neza bose bazahembwa, hiyongereho uwitwaye neza mu bagabo n’uwitwaye neza mu bagore.
Abakinnyi bazitabira mu bagore ni abavutse hagati ya tariki ya 1 Mutarama 1980 n'iya 31 Ukuboza 2014. Ni ukuvuga hagati y'imyaka umunani na 42.
Mu bagabo hazaba harimo icyiciro cy'abakuru bari hagati y'ibilo 48 na 81. Ingimbi ni iziri hagati y'ibilo 30 na 45.










Ibitekerezo 0