Abo ni Umutaliyani Andrea Motta, Umunya-Pologne Marcin Andrzejczak, Alexey Dubinin wo mu Burusiya, Umunya-Espagne Jordi Garcia Mestre, Umuhinde Udit Kamboj, Umusuwisi Laurin Aerne, Umunya-Malaysia Suresh Darrshan n’Umunya-Nigeria Christopher Bulus.

Iri rushanwa rizabera ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali, rizaba ririmo Abanyarwanda batane ari bo Ishimwe Claude, Niyigena Etienne, Rwamucyo Manzi David na Manishimwe Emmanuel, bose bahawe ubutumire.

Abanyarwanda batatu ni bo bari bakinnye amajonjora ku Cyumweru, bose ntibabasha gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Abo ni King Onyx Umuhoza watsinzwe n’Umutaliyani Andrea Motta amaseti 2-0 (6-0, 6-0), Ishimwe Raoul watsinzwa na Daniil Chizhuk amaseti 2-0 (6-0, 6-1) na Murinzi Gédéon watsinzwe na Darrshan Suresh amaseti 2-0 (6-3, 7-6(2).

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga aho 10 ba mbere muri bo bari mu myanya 800 ya mbere ku Isi.

Umuholandi Max Houkes wa 294 ku rutonde rwa ATP, Umufaransa Bax Florent wa 305 n’Umufaransa Corentin Denolly wa 320, ni bamwe mu bahagaze neza bitezwe i Kigali mu byumweru bibiri iri rushanwa rizakinwamo ku nshuro yaryo ya gatatu.

Amafaranga azahembwa ni ibihumbi 30$ buri cyumweru [irushanwa rizakinwa ibyumweru bibiri], aho uwa mbere azatwara 4.612$ n’amanota 25 naho kwinjira muri ’tableau’ [gutangira gukina] ni 319$.

Mu bakina ari babiri, bazajya bagabana 6.903$ mu bihumbi 30$, aba mbere bazajya babona 1872$ naho abakinnye 1/16 babone 194$.

Umunya-Pologne Marcin Andrzejczak (ibumoso) ni umwe mu bakomeje banyuze mu majonjora
Umunya-Pologne Marcin Andrzejczak (ibumoso) ni umwe mu bakomeje banyuze mu majonjora
Marcin Andrzejczak ari mu bakinnyi bato bazagaragara muri iri rushanwa
Marcin Andrzejczak ari mu bakinnyi bato bazagaragara muri iri rushanwa
Umuhinde Udit Kamboj na we yabonye itike yo gukina "Rwanda Open M25"
Umuhinde Udit Kamboj na we yabonye itike yo gukina "Rwanda Open M25"

Ibibuga byo muri IPRC Kigali byarimbishijwe byihariye mbere yo kwakira irushanwa: