Amakuru yizewe agera kuri IGIHE aturutse muri Komite Olempike y’u Rwanda ifite mu nshingano gutegura abakinnyi bazitabira ino mikino ihuza imbaga nyinshi kurusha iyindi yose ikinwa kuri iyi Si.
Mu gihe amateka y’Imikino Olempike yatangiriye i Athènes mu Bugereki mu 1896, u Rwanda rwitabiriye iyi mikino bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku maguru.
Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10. Iheruka mu 2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu.
Komite Olempike y’u Rwanda yemeje ko abakinnyi umunani baherekejwe n’abatoza babo aribo bamaze kubona itike zibemerera gukina iyo mikino.
Aha harimo batatu bakina umukino w’amagare aribo Manizabayo Eric ’Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race) na Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore (Road Race & ITT), undi ni Mwamikazi JazilLa uzasiganwa ku magare mu misozi (Mounatin Bike).
Abandi bakinnyi babonye ibihe bibajyana mu Bufaransa, harimo Tufaha Uwihoreye uzakina umukino wo gukozanyaho inkota (Fencing) na Clementine Mukandanga usiganwa ku maguru.
Undi mukino uzahagararirwa ni uwo gusiganwa ku maguru aho Yves Nimubona azasiganwa mu bilometero 10, mugenzi we Mukandanga Clementine asiganwe muri Marathon.
Umukino wo koga uzaba uhagarariwe na Oscar Peyre Mitilla Cyusa na mugenzi we uzatangazwa nyuma. Uyu ashobora kuba Ishimwe Claudette ukina uyu mukino.
Nkuko bisanzwe aba bakinnyi bazaba bari kumwe n’abatoza ndetse n’abandi bazaba babaherekeje kugira ngo bazabafashe kuyitwaramo neza.
Nta gihindutse, biteganyijwe ko abahagarariye u Rwanda bazatangira umwiherero ku wa Kane, tariki ya 27 Kamena ndetse bazawukomereze mu Bufaransa kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!