Abatuye i Huye bongeye no kuryoherwa na moto ziguruka mu kirere zitwarwa n’Abanya-Afurika y’Epfo.

Iri siganwa ryateguwe ku bufatanye na Banki ya Kigali, Prime Insurance, Kobil, Rwanda Events na Akarega Business Group, ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018, ribera mu turere twa Huye na Gisagara.

Mbere yo gutangira isiganwa ry’amamodoka, abakunzi benshi b’uyu mukino babanje gususurutswa na moto ziguruka mu kirere zitwarwa n’Abanya-Afurika y’Epfo bayobowe na kabuhariwe Nick de Wit waherukaga mu Rwanda mu 2016.

Imodoka 17 zitabiriye iri siganwa uyu mwaka zirushanwa mu mihanda ya Rango- Gisagara ku ntera ya kirometero 39,80, bongera gusiganwa kuva i Gisagara basoreza kuri Cathedral ya Butare hareshya n’ibirometero 9,50.

Nyuma yo kuruhuka gato, abakinnyi bagiye gusiganwa mu muhanda wa Rango-Mbazi inshuro imwe saa 15h50 baza kuhasubira mu gace kihariye gakinwa nijoro bahazenguruka inshuro ebyiri.

Umunsi wa mbere muri rusange wegukanywe n’ikipe ya ‘KG Rally Team’ yaturutse muri Uganda igizwe na Kabega Moussa na Serwomu Rogers bakoresheje 1h 33’25” mu birometero 150,5 byakinwe, aba akaba ari nabo bari begukanye iri siganwa umwaka ushize bakoresheje imodoka ya Mitsubishi Evo 9.

Ku mwanya wa kabiri haje n’ubundi Abanya-Uganda, Jonas Kansiime ufashwa na Alfred Mutanda, bakoresheje 1h38’35”, ikipe y’Abanyarwanda ya Jean Jean Giesen na Dewalque Yannick isoza ari iya gatatu ikoresheje 1h 40’37”.

Mu modoka 17 zari zatangiye irushanwa, 13 nizo zabashie gusoza, akaba ari nazo zongera gusiganwa mu munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru mu muhanda wa Save- Shyanda inshuro ebyiri, bakongera gukora bava i Shyanda bajya i Save inshuro ebyiri hareshya na kirometero 40 muri rusange.

Rallye Huye iraza gusoza ku mugoroba haba imyiyereko y’imodoka zasiganywe ndetse na moto zongere gususurutsa abantu kuri Atade ya Huye.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku munsi wa mbere

1. Kabega Moussa na Serwomu Rogers 1h 33’25” (Uganda)

2. Jonas Kansiime na Alfred Mutanda 1h38’35” (Uganda)

3. Jean Jean Giesen na Dewalque Yannick 1h 40’37” (Rwanda)

4. Remezo Christian na Gahurazira Jean Marie 1h57’01” (Burundi)

5. Imitaz Din na Karingirwa Regis 1h57’17” (Burundi/Rwanda)

6. Negomba Sadat na Zubeda Abdallah 1h59’42” (Uganda)
7. Tassos Fergadiotis na Shyaka Kevin 2h00’31” (Rwanda)

8. Gakwaya Eric na Regis Tuyishime 2h02’44” (Rwanda)

9. Nagasha Graham Munyigwa Raymond 2h02’59” (Uganda)

10. Janvier Mutuga na Bukuru Hassan 2h10’50” (Rwanda)

11. Gashi Murenzi Alain na Kalibu Faustin 2h11’59” (Rwanda)

12. Olivier Mbabazi na Kubwimana Emmanuel 2h16’02” (Rwanda)

13. Gilberto Balondemu na Ibrahim Waiswa 2h16’02” (Uganda)

Mbere yo gutangira isiganwa ry'imodoka, Abanya-Afurika y’Epfo bayobowe na kabuhariwe Nick de Wit basshimishije abantu mu kugurutsa moto
Mbere yo gutangira isiganwa ry'imodoka, Abanya-Afurika y’Epfo bayobowe na kabuhariwe Nick de Wit basshimishije abantu mu kugurutsa moto
Mbere y'isiganwa imodoka zose zibanza gusuzumwa ko nta bibazo zifite byateza impanuka
Mbere y'isiganwa imodoka zose zibanza gusuzumwa ko nta bibazo zifite byateza impanuka
Abanya-Uganda bigaragaje mu ntangiriro za Rallye Huye
Abanya-Uganda bigaragaje mu ntangiriro za Rallye Huye
Hakinwe agace ka nijoro mu mihanda ya Rango-Mbazi
Hakinwe agace ka nijoro mu mihanda ya Rango-Mbazi
Agace ka nijoro niko kitabiriwe n'abafana benshi cyane
Agace ka nijoro niko kitabiriwe n'abafana benshi cyane