00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 13 binjiye mu mukino njyarugamba wa MMA nk’abakinnyi bawo bashya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 December 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Nyuma y’amezi abiri ryemewe n’amategeko, Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba (Mixed Martial Arts) mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryateguye amahugurwa ya tekinike mu mukino njyarugamba wa MMA yitabiriwe n’abantu 28 biganjemo abakiri bato barimo abanyamahanga bane.

Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, agasozwa kuri iki Cyumweru, aho yabaga ku nshuro ya kabiri, abera ku i Rebero hasanzwe hakorera Ikipe ya The Great Warriors Sport Academy.

Iyi kipe afite intego yo kongerera ubumenyi abakinnyi n’abatoza bakina uyu mukino njyarugamba wa “MMA”, cyane ko ari mushya mu Rwanda. Amahugurwa yayobowe n’umutoza mpuzamahanga muri MMA wavuye muri Uganda, Lubega Ahmed Ali.

Umuyobozi wa Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda), Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko hishimirwa ubwitabire bwazamutse ugereranyije n’inshuro ya mbere kuko kuri ubu bwari bwiganjemo abakiri bato.

Ati “Kuri iyi nshuro umubare munini ni urubyiruko kandi bagaragaje ubushake bwo gukina imikino njyarugamba ya MMA ndetse bigaragara ko babishoboye.”

Yakomeje agira ati “Muri rusange hitabiriye abantu 28 bose biganjemo urubyiruko, barimo batatu baturutse muri Uganda n’undi umwe waturutse i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho aba bose basanzwe bakina imikino njyarugamba itandukanye irimo MMA, Box, Kickboxing na Jiu Jitsu.”

Ubuyobozi bwa GAMMA Rwanda buvuga ko muri aya mahugurwa bwakiriye bukanatangaza ku mugaragaro abakinnyi ba Mixed Martial Arts (MMA) bashya 13 bazajya bitabira amarushanwa atandukanye nk’abakinnyi.

GAMMA Rwanda yishimira ko mu gihe gito uyu mukino umaze ushinzwe mu Rwanda ubu iri Shyirahamwe ryamaze kuba umunyamurwango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Njyarugamba (GAMMA International) hamwe na FIMMA (Federation for International Mixed Martial arts) aho ubu batangiye no kwitabira ibikorwa ayo mashyirahamwe ategura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages