Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.
Ku nshuro yaryo ya gatatu yikurikiranya, iri rushanwa rigiye guhuza abakinnyi b’abagabo babigize umwuga baturutse mu bice byose by’Isi aho bazahatanira ibihumbi 30$ tariki ya 6-12 Ukwakira na tariki 13-19 Ukwakira 2025.
Abanyarwanda batoranyijwe kuri iyi nshuro, Niyigena Étienne na Ishimwe Claude, ni bo bahagaze neza mu marushanwa ngarukakwezi ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda.
Hari kandi n’abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bazitabira iri rushanwa bahereye mu ijonjora ryo gushaka itike riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste, yagize ati “Nta kibazo dufite, imyiteguro imeze neza. Buri mwaka iri rushanwa rigenda rikomera kuko haza abakinnyi b’abahanga cyane.”
Mu bakinnyi 32 bazakina irushanwa, harimo 10 bari muri 800 ba mbere ku Isi, bose bazahita binjira muri tombola.
Ibihembo bya “Rwanda Open M25” byongereweho 20%
Ubusanzwe, muri buri cyumweru cy’iri rushanwa riri ku ngengabihe ya ITF World Tennis Tour, abakinnyi bagabanaga ibihumbi 25$, ariko ubu yagizwe ibihumbi 30$.
Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe yahabwaga 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese yabonaga mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 wabonaga 200$.
Nyuma yo kuyongera, uwegukanye irushanwa azajya abona 4.612$, hahembwe buri cyiciro kugeza ku bakinnye 1/16 bazabona 319$.
Mu bakina ari babiri, bazajya bagabana 6.903$ mu bihumbi 30$, aba mbere bazajya babona 1872$ naho abakinnye 1/16 babone 194$.
Inkuru bifitanye isano: Abakinnyi 10 bakomeye bitezwe muri ‘Rwanda Open M25’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!