Ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare igiye kwitabira isiganwa rizabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryiswe “Tour de la République Démocratique du Congo”; amarushanwa abaye ku nshuro ya mbere muri icyo gihugu.
NK’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy) ritangaza ko iri rushanwa rizabera mu Ntara eshatu zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, rigamije guharanira ubumwe. Rizatangira ku wa Kabiri tariki ya 18 kugeza kuwa 29 Kamena 2013.
Ferwacy ivuga ko aya masiganwa azitabirwa n’abakinnyi 240 bazasiganwa mu birometero 900, bigabanyije mu bice bitandukanye hagati y’ahitwa Matadi na Kikwit.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahaguruka kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2013 saa munani z’amanywa, igizwe na Biziyaremye Joseph, Bintunimana Emile, Rudahunga Emmanuel na Rukundo Hassan.



















TANGA IGITEKEREZO