Mu Rwanda ubusanzwe hamenyerewe imikino ya Acrobatie yamamaye cyane mu kigo cy’urubyiruko cyo mu Gatenga, ariko nyuma yo kuvuka kw’Ishyirahamwe ry’imikino ya Gymnastic na acrobatie mu Rwanda (Ferwagy), bazanye impuguke muri gymnastic yavuye muri Senegal kugira ngo yigishe abakinnyi, inahugure abatoza b’uyu mukino.
Amahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abahuza, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, aho abari bayarimo berekanye ibyo bize birimo gusimbuka mu bicu no kwinyuranyuramo inshuro nyinshi.
Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Padiri Turabanye Jean Pierre, yatangaje ko bazanye iyi mpuguke kugira ngo yongerere ubumenyi abatoza bo mu Rwanda. Yavuze kandi ko bakigorwa no kuba nta mikoro ahagije bafite yo gukomeza kuzamura abana bagaragaje impano n’ubushake mu byumweru bibiri bari bayamazemo.
Ati “Twahuguye abatoza baturutse mu makipe ane harimo iyo mu Gatenga, Vision Jeunesse Nouvelle y’i Gisenyi, Club ya Bugesera n’iya Kabuga. Andi makipe nayo twari twayatumiye ariko ntiyaza kubera impamvu z’amikoro.”
“Uyu mukino twifuza kuwubaka natwe tukaba twajya twitabira imikino olempike ariko icyizere ni gike kubera ibibazo by’amikoro, kuba nta bikoresho dufite n’abatoza, yego nibyo barahuguwe ibyumweru bibiri ariko ntibihagije ngo uvuge ko babaye abatoza ba Gymnastic, bizasaba kwiga ibindi byisumbuye.”
Padiri Turabanye avuga ko bifuzaga kugumana uyu mutoza igihe kinini bitewe n’uburyo babonye ari umuhanga akaba yafasha kuzamura uyu mukino, ariko ngo amikoro adahagije bafite ntabibemerera.
Iri shyirahamwe rigiye kuzuza imyaka ibiri ritangiye gukora ku mugaragaro, gusa nta mikino mpuzamahanga riratangira kwitabira ariko ngo biteze ko muri Werurwe 2017 ubwo rizaba ryakirwa ku mugaragaro na MINISPOC nk’Ishyirahamwe ry’imikino, ishobora kuzatangira kujya irifasha gutegura abakinnyi no kwitabira amarushanwa kuko abakinnyi bagaragaza ubushobozi bwo kuba banitwara neza aho ariho hose.










Ibitekerezo 0