Iri rushanwa ry’iminsi ibiri, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitatu ,u Rwanda, Ethiopia, na Sudani y’epfo aho haba mu babigize umwuga n’abatarabigize umwuga abanyarwanda baje kuhatambukana ishema.
Icyiciro cy’abatarabigize umwuga ni cyo cyarebwaga ahanini n’iri rushanwa dore ko cyagize imikino itanu itandukanye kigasiga bamwe bahembwe. Aha, Ntabaganyimana Valante(Rwanda)yatsinze Samuel Elemin Joseph (South Sudan) mu gihe Rubamba Iguru(Rwanda) na we yatsinze Mel Deng Kual (South Sudan).
Mu yindi mikino Kelia Iradukunda (Rwanda) we yatsinzwe na Genet Tsegaye (Ethiopia), Babra Lam (South Sudan) atsindwa na Nsengiyumva Ange(Rwanda) na ho Pacific Niyonzima(Rwanda) atsindwa na Abreham Elem (Ethiopia).
Mu bakinnyi babigize umwuga, Patrick Atwi (South Sudan) yatsinzwe na Donatien Dusabe(Rwanda) na ho Ndayishimiye Patrick(Rwanda) atsinda Nelson Mboka (Ethiopia).
Iyi mikino ikaba yaritabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Amb. Lulit Zewdie Gebremariam wa Ethiopia Mu Rwanda, Carlos Takam, umukinnyi w’iteramakofe ukomeye ku isi akaba n’umushoramari muri uyu mukino mu Rwanda, mu gihe hari kandi n’abandi bazwi mu Rwanda nka Bruce Melodie, Sherrie Silver na Rocky Kimomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!