Abatoza 30 b’umukino wa Handball baturutse mu turere dutandukanye bahawe amahugurwa yo mu rwego rwa mbere, mu gihe abagera kuri 20 bahawe ubumenyi bwo mu rwego rwa kabiri.
Ibyiciro bitandukanye mu mukino wa Handball byahuguwe n’inzobere y’Umudage Hans Peter Thumm, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ndetse na Ambassade y’Abadage.
Jens Bushman ushinzwe umuco muri Ambasade y’Abadage yagize ati “Ibi bizatuma twongera ubumenyi kuko abahuguwe nabo bazajya mu gihugu cyose gukwirakwiza ibyo bize”.
Akomeza ati “Nkuko byavuzwe, Handball yazanywe mu Rwanda n’Abadage mu myaka 30 ishize, iri ni itangiriro ndizera ko icyo tugomba gukora ari ugutera izindi ntambwe, ari nako tuzana n’izindi mpuguke guhugura abazahugura abandi.”
Umudage Hans Peter, yanatoje abana bo mu bigo bitandukanye by’amashuri bari bahagati y’imyaka 15 na 17, mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakiri bato, dore ko ngo binateganyijwe ko bazitabira amarushanwa atandukanye muri Africa.
Ni ku nshuro ya kabiri amahugurwa nk’aya abaye atanzwe na Hans-Peter Thumm, aho ku nshuro ya mbere yari yatanzwe ku nkunga na Solidarite Olympique.



















TANGA IGITEKEREZO