Ni irushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024, ribera kuri Kigali Golf Resort & Villas ahasanzwe habera amarushanwa akomeye ya Golf arimo na mpuzamahanga gusa ibihembo bitangirwa mu nyubako nshya y’ikibuga.
Kuva saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo amakipe agizwe n’abakinnyi bane cyangwa batatu batangiye gukina mu myobo 18 igize iki kibuga mpuzamahanga cya Golf.
Amakipe 31 yari agizwe n’abakinnyi barenga 100 niyo yahataniye iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abagera ku icyenda bari mu nama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 16 na 17 Gicurasi 2024.
Mu muhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri BK, Levi Gasangwa, yagize ati “Ndashaka gushimira buri wese wagize uruhare mu itegurwa ry’iri rushanwa ndetse rikaba ryanagenze neza by’umwihariko abakinnyi.”
“Abashyitsi twagize nubwo baba batabonye ibihembo ariko babonye ubwiza bw’u Rwanda, ndizera ndetse nabasaba kuzagaruka tukongera kugirana ibihe byiza mu marushanwa y’ahazaza.”
Mu bakinnyi begukanye ibihembo kuri uyu munsi harimo Misari Cecilia na Zoe Lin mu bagore, Kwizera Alnord na Dr. Bayingana Roger babyegukana mu bagabo, Ntambara Joseph yitwara neza mu bakuze mu gihe mu bashyitsi bitabiriye irushanwa hatsinda Kihara Maina.
Ni umuhango waranzwe n’ubusabane ku mpande zombi cyane ko abawitabiriye babonye umwanya wo kuganira ku mishinga itandukanye basanzwe bakora mu buzima bwa buri munsi.
Si iri rushanwa gusa Banki ya Kigali itegura kuko muri Gashyantare yari yateguye irindi rya BK Eclectic Challenge rizakinwa inshuro enye muri uyu mwaka, irya nyuma rikaba rizakinwa Nzeri 2024.
Amafoto: Shumbusho Djasiri & Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!