00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algeria yatsinze u Rwanda mu mukino wa kabiri w’Igikombe cya Afurika cya Handball (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 January 2026 saa 09:14
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abagabo yatsinzwe n’iya Algeria ibitego 46-25 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali.

Algeria yakinnye umukino wa nyuma w’irushanwa ryo mu 2024, yaje gukina uyu mukino wo kuri uyu wa Kane isabwa kuwutsinda kuko yari yakoze ikosa ryo gutsindwa na Nigeria ku wa Gatatu.

Iki gihugu cy’Abarabu cyatwaye Igikombe cya Afurika inshuro zirindwi, cyitwaye neza mu minota 10 ya mbere irangira gifite ibitego 9-3.

Umutoza w’u Rwanda, Fayedh Zouabi, yari yifashishije abakinnyi be bakomeye barimo Kwisanga Peter, Mbesutunguwe Samuel, Kayijamahe Yves, Kubwimana Emmanuel, Hagenimana Fidèle, Akayezu André na Muhumure Élysée.

Mu minota 10 yakurikiyeho, Kubwimana, Akayezu na Muhumure bazamuye ibitego by’u Rwanda biba birindwi mu gihe Algeria yari igeze kuri 15.

Igice cya mbere kigizwe n’iminota 30 cyarangiye Algeria iri imbere n’ibitego 23-10 aho Guemeida yari yatsinzemo ibitego umunani naho Kubwimana Emmanuel w’u Rwanda atsinda bitandatu.

Mu gihe Kubwimana yari mu mukino, Kayijamahe Yves wari witwaye neza kuri Zambia we ntibyamworoheye kuko nyuma y’iminota itatu gusa y’igice cya kabiri, yari amaze gukurwa mu mukino inshuro ebyiri, ahabwa iminota ibiri kubera amakosa yakoreye Abanya-Algeria ndetse nta gitego aratsinda.

Umukino warangiye Algeria itsinze u Rwanda ibitego 46-25, aho umukinnyi winjije byinshi ari Kubwimana Emmanuel watsinze umunani, abinganya na Guemaida na Daoud ba Algeria.

Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama, aho izakina na Nigeria mu mukino usoza iyo mu Itsinda A uzatangira Saa 19:00.

Ku rundi ruhande, Nigeria yizeye kurenga amatsinda nyuma yo gutsinda Zambia ibitego 36-18 kuri uyu wa Kane.

Indi mikino yabaye, Gabon yatsinze Uganda ibitego 33-16 naho Misiri itsinda Angola 41-28 mu Itsinda B, Cameroun yatsinze Kenya 28-24, Tunisia itsinda Guinea 35-25 mu Itsinda C, Cap-Vert itsinda Maroc 33-28 naho Congo Brazzaville itsinda Benin ibitego 26-22 mu Itsinda D.

U Rwanda rwakinnye na Algeria nyuma y'uko rwari rwatsinze Zambia ku wa Gatatu
Algeria yatangiye umukino iri hejuru
Mbesutunguwe Samuel uri mu bakinnyi u Rwanda rugenderaho, ntiyorohewe n'Abanya-Algeria
Algeria yegukanye Igikombe cya Afurika inshuro zirindwi, ndetse ikaba yarakinnye umukino wa nyuma mu 2024, ifite abakinnyi barebare kandi b'abasore
Muhumure Élysée ari mu bakinnyi b'u Rwanda bashoboraga guhangana n'aba-Algeria
Nshimiyimana Jean Pierre 'Jet-Lee' ari mu bakinnyi bahawe umwanya mu gice cya kabiri
Kubwimana Emmanuel ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi ku ruhande rw'u Rwanda (8)
Akayezu André 'Kibonge' atera umupira mu izamu rya Algeria
Umukino wasifuwe n'abasifuzi babiri b'abagore
Abanyarwanda bari bongeye kwitabira bashyigikiye Ikipe y'Igihugu
Kubwimana Emmanuel afashwe n'abakinnyi ba Algeria ubwo yashakaga kubacamo hagati
Kubwimana ntiyari yorohewe, ariko yabashaga kunyura mu rihumye Abanya-Algeria
Kayijamahe Yves yagowe cyane muri uyu mukino yahawemo "2 minutes" inshuro ebyiri
Kubwimana Emmanuel areba umupira ujya mu izamu nyuma yo kuwutera akagwa mu rubuga rw'amahina
Algeria ihora iri mu makipe ahabwa amahirwe mu Gikombe cya Afurika, kimwe na Misiri yatwaye iri rushanwa inshuro icyenda na Tunisia irifite inshuro 10
Igikombe cya Afurika cya Handball kiri kuba ku nshuro ya 27, kiri gukinirwa muri BK Arena na Petit Stade i Remera

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages