Shampiyona y’u Rwanda ni isiganwa rya gatatu mu 10 agize Rwanda cycling cup izakinwa mu bice bibiri aho kuwa Gatandatu bazasiganwa umuntu ku giti cye “course contre la montre” mu karere ka Bugesera.
Abasiganwa bazahaguruka i Nyamata banyure Ramiro bagaruke i Nyamata bakoze intera ya Km 39 naho ab’ingimbi bave Nyamata bace Biryogo basoreze i Nyamata bakoze urugendo rwa Km 25.
Muri iri siganwa hategerjwe kureba aho buri mukinnyi yerekana ubuhanga bwe cyane kuri Hadi Janvier wegukanye ku nshuro ebyiri zikurikirana agace kabanza ka Tour du Rwanda mu 2013 na 2014 kimwe nka Ndayisenga Valens wabaye uwa kabiri muri prologue ya 2014.
Ku Cyumweru, abasiganwa bazakinira mu makipe yabo bahaguruke i Kigali bajye i Huye ku ntera ya Km 120.
Hitezwe kwiyerekana kwa Benediction y’i Rubavu ikinamo abasore batatu bavuye mu myitozo mu Buholande mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo Hadi Janvier, Nsengimana Jean Bosco na Hakuzimana Camera bafatanya na Byukusenge Nathan n’Uwizeyimana Bonaventure bitaremezwa niba azakina nyuma y’impanuka yagize muri Mata.
Mu 2014, Benediction club yari iya mbere ikurikiwe na Les Amis Sportifs b’i Rwamagana.
Les Amis Sportifsyamaze kwakira abakinnyi bakina hanze barimo Niyonshuti Adrien ukinira MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Ndayisenga Valens wakoreraga imyitozo mu kigo cy’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ku Isi biyongera kuri Uwizeyimana Claude na Aleluya Joseph watwaye isiganwa rya mbere rya Rwanda cycling cup bava i Muhanga bajya i Rubavu.
Iri siganwa rya Kigali – Huye ni urugendo rw’umunsi wa kabiri muri Tour du Rwanda 2015 bazakina tariki ya 17 Ugushyingo .
Iyi shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare izakurikirwa n’isiganwa rizahaguruka i Nyamagabe rijya Nyanza ryiswe Race for Culture rizakinwa tariki ya 11 Nyakanga 2015.
Nyuma yo gutwara Tour du Rwanda 2014, Ndayisenga Valens niwe wari wambaye umwenda w’umukinnyi wa mbere wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.
Gahunda ya shampiyona y’amagare 2015
Isiganwa ry’umuntu ku giti cye: Tariki ya 27 Kamena 2015 mu karere ka Bugesera
Abakuru: Nyamata - Ramiro – Nyamata : Km 39
Ingimbi: Nyamata - Biryogo – Nyamata: Km 25
Isiganwa ryo ku muhanda: Tariki ya 28 Kamena 2015 – Kigali – Huye: 120 km



















TANGA IGITEKEREZO