00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 7 ya Tennis mu irushanwa ry’umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 30 June 2014 saa 07:21
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane, Amahoro Tennis Club yateguye irushanwa rya Tennis ry’umunsi wo Kwibohora ryatewe inkunga na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) ryatangiye tariki ya 28 Kamena rikazozwa kuwa 6 Nyakanga 2014.
Iri rushanwa ngarukamwaka rizitabirwa n’amakipe 7 yo mu Rwanda harimo abiri ya Nyarutarama, iy’i Kanombe, kuri Cercle Sportif de Kigali, Huye, Rubavu na Musanze.
Twagiramungu Fabien, umuyobozi wa Amahoro Tennis Club avuga ko iri rushanwa rizakinwa mu byiciro bitatu; ababigize (…)

Ku nshuro ya kane, Amahoro Tennis Club yateguye irushanwa rya Tennis ry’umunsi wo Kwibohora ryatewe inkunga na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) ryatangiye tariki ya 28 Kamena rikazozwa kuwa 6 Nyakanga 2014.

Iri rushanwa ngarukamwaka rizitabirwa n’amakipe 7 yo mu Rwanda harimo abiri ya Nyarutarama, iy’i Kanombe, kuri Cercle Sportif de Kigali, Huye, Rubavu na Musanze.

Imwe mu mikino izabera ku bibuga bya stade Amahoro i Remera

Twagiramungu Fabien, umuyobozi wa Amahoro Tennis Club avuga ko iri rushanwa rizakinwa mu byiciro bitatu; ababigize umwuga bakina umwe kuri umwe mu bagabo n’abagore cyangwa bafatanyije ari babiri, abakina byo kwishimisha n’abana.

Iyi mikino izabera ku bibuga bya stade Amahoro, Nyarutarama no kuri Cercle mu Rugunga izitabirwa na bamwe mu bakinnyi bakomeye bo mu Rwanda barimo Gasigwa Jean Claude waritwaye mu 2010 na 2011 kimwe na Habiyambere Dieudonne waryegukanye mu 2012.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages