Irushanwa rya Africa Handball Championship 2022 riratangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kanama 2022 aho rizahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’abarengeje imyaka 18, aho u Rwanda arirwo rwakiriye iri rushanwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), Tuyisenge Pascal, yatangaje ko bakoze byose mu rwego rwo kureba ko shampiyona yaba nziza.
Iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 10 agabanyije mu matsinda abiri. Ariko kugeza ubu amakipe yabashije kwitabira ni umunani gusa.
Tuyisenge avuga ko nubwo batigeze bamenyeshwa impamvu nyamukuru yatumye aya makipe atitabira, bitazabangamira amarushanwa mu buryo yari bukorwemo.
Ati “ Twagerageje gukora ibyo dusabwa gukora ariko imbogamizi ntizabura. Amakipe yagombaga kwitabira ataraje ni Tchad na Centrafrique. Nta n’imwe yigeze itubwira ikibazo cyatumye batitabira gusa bavuga ko ari ibibazo byabo bwite.”
“Aritwe twakoze ibyo dusabwa n’Ishyirahamwe Nyafurika muri Handball (CAHB) naryo rikora akazi karyo. Kuko ntibavuga ngo babuze VISA kuko kugeza ubu Ishyirahamwe ryarabitunganyije amakipe yose yemerewe ingendo. Twe rero tuzakora ibyacu kugira ngo tuhacane umucyo.”
Kugeza ubu amakipe yemeye kuzitabira yo yageze mu Rwanda yiteguye gutangira irushanwa.
Iri rushanwa ryasigayemo amakipe ane muri buri tsinda aho itsinda rya mbere ririmo Tunisia, Maroc, Angola n’u Rwanda.
Itsinda rya kabiri rigizwe na Misiri, Algeria, Congo Brazaville na Libya.
Iyi mikino iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama, risozwe kuri uyu wa 27 Kanama 2022 mu cyiciro cyaryo cy’abatarengeje imyaka 20. Naho icyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 kizatangira tariki 20 Kanama kugera tariki 6 Nzeri 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!