00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri yigisha Taekwondo nk’isomo mu Rwanda yatangiye guhabwa inkunga na Koreya y’Epfo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 September 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Ambasade ya Koreya y’Epfo yatangiye ibikorwa byo gufasha amashuri yo mu Rwanda yigisha umukino wa Taekwondo nk’isomo risanzwe, iyaha ibikoresho ndetse n’abatoza bayafasha mu buryo buhoraho.

Ni igikorwa cyatangiriye muri World Mission High School, ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, aho iri shuri ryahawe ibikoresho birimo imyambaro n’ibindi bizarifasha mu myitozo itangwa n’abatoza cyangwa mu masomo atangwa n’abarimu.

Si inkunga y’ibikoresho gusa, ahubwo abanyeshuri bazajya bitwara neza bazajya bafashwa kubona andi mahirwe yo kujya gukomereza amasomo muri Koreya y’Epfo nk’uko byashimangiwe n’Umuyobozi w’Ishuri, Rukundo Innocent.

Yagize ati “Twasanze siporo ikwiriye agaciro ka nyako kuko ni ingirakamaro mu myigire y’abana ya buri munsi. Twahereye ku mukino wa Taekwondo, aho ari isomo nk’ayandi yose. Byibuze mu cyumweru buri shuri rigira amasaha abiri yo kuyiga.”

“Ikindi ni uko umusaruro wabyo uri kugaragara mu bijyanye n’imyitwariro ndetse no mu mitekererezo. Uyu munsi twahawe ibikoresho ariko abana bazitwara neza bazasoza amasomo bafite umukandara w’umukara ndetse banahabwe buruse yo kujya kwiga muri Koreya y’Epfo.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Taekwondo, Ji-Man Jeong, yavuze ko ubu bufasha butarangiriye hano ahubwo buzakomereza no mu yandi mashuri.

Ati “Ibigo biri kugaragaza ubushake mu kwigisha umukino wa Taekwondo bigomba gufashwa, ndetse mu minsi iri imbere turakurikizaho ibindi bigo birimo iby’i Muhanga. Aha ni ho tuzabona impano nyinshi ndetse twongere n’imidali dukorera mu mikino mpuzamahanga.”

Muri iyi gahunda kandi yo kugeza ibikoresho ku mashuri, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tekwondo mu Rwanda (RTF), riri gufatanya n’iry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda (FRSS), kugira ngo uyu mukino na wo ujye mu marushanwa ahuza amashuri mu Rwanda.

Koreya y'Epfo yatanze inkunga ku ishuri ryigisha isomo rya Taekwondo
Ishuri rya World Mission High School ryahawe ibikoresho bizarifasha kwigisha umukino wa Taekwondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages