Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, ni bwo umunyamakuru akaba n’Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Itumanaho muri Nigeria, Gbenga Omotoso, yemeje amakuru y’uko uyu mugabo yavuye mu bitaro bya Lagoon Hospital Ikoyi yari arwariyemo.
Yagize ati “Leta ya Lagos n’iya Ogun zikomeje kwifatanya n’imiryango ya bariya basore bitabye Imana ari bo Lateef Ayodele na Cina Gami, baguye mu mpanuka yarimo na Anthony Joshua ku wa 29 Ukuboza 2025. Turasaba Imana gukomeza kubaha iruhuko ridashira.”
“Anthony Joshua yamaze gusezererwa mu bitaro muri uyu mugoroba, nubwo umutima we uremereye cyane wuzuye amarangamutima kubera kubura inshuti ze za hafi ebyiri. Azakomeza kwitabwaho ari mu rugo.”
Uyu mugabo yongeyeho ko Anthony na Nyina bagiye no mu kiliyo cy’abaguye mu mpanuka cyabaye mu ijoro ryatambutse.
Uyu Mwongereza w’imyaka 36 uvuka muri Nigeria amaze iminsi mu biruhuko nyuma yo kugirana umukino ukomeye na Jake Paul wabaye ku wa 19 Ukuboza 2025.
Indi nkuru bifitanye isano: Anthony Joshua yarokotse impanuka y’imodoka yaguyemo abantu babiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!