00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR HC yegukanye Liberation Cup 2026, SOF ya RDF ihabwa igikombe cyihariye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 July 2026 saa 04:03
Yasuwe :

Ikipe ya APR HC yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibohora muri Handball, Liberation Cup 2026, itsinze mukeba Police HC ibitego 35-33 nyuma yo kwitabaza iminota y’inyongera na penaliti.

Uyu mukino wa nyuma w’iri rushanwa ry’iminsi ibiri, ryahuje amakipe icyenda mu bagabo n’atatu mu bagore, wabereye ku kibuga cya Maison des Jeunes Kimisagara ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Mu makipe yakinnye iri rushanwa harimo atatu y’Ingabo z’u Rwanda ari yo Special Operations Force (SOF), BMTC Nasho na RMA Gako, aho yose yari mu Itsinda C.

APR HC yabaye iya mbere mu Itsinda A yasezereye PEVIC HC muri ½ mu gihe Police HC yakuyemo SOF ikagera ku mukino wa nyuma.

Umukino wo guhatanira igikombe hagati ya APR na Police HC wari ukomeye dore ko hari hashize iminsi ine gusa amakipe yombi asoje Shampiyona, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikayegukana itsinze imikino 3-2 nyuma yo kubanza gutsindwa ibiri ya mbere.

Ku wa Gatandatu, Police HC yakinnye neza iminota ibanza ndetse iza gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bine (9-5) mu minota 14 ya mbere, ariko igice cya mbere kirangira hasigayemo bibiri (16-14).

APR HC itari ifite kapiteni wungirije, Muhumure Elysée, kubera uburwayi, yagarutse mu gice cya kabiri ifite imbaraga.

Byaje no kuyihira aho ubwo hari hasigaye iminota 10 ngo umukino urangire, yari imbere ibitego bibiri (24-22), gusa Police HC yaje kwishyura ibi bitego maze umukino urangira ari 27-27.

Kunganya mu minota 60 isanzwe, byatumye hakinwa indi 10 y’inyongera, igabanyije mu bice bibiri, ariko na yo irangira nta kipe itsinze kuko APR na Police byakomeje kunganya ibitego 31-31.

Hahise hitabazwa penaliti, APR yegukana igikombe itsinze Police HC penaliti 4-2.

Mu bakobwa, igikombe cyegukanywe na University of Kigali itsinze Gorilla HC ibitego 30-28.

Muri iri rushanwa, Ikipe ya Special Operations Force (SOF) yahawe igikombe cya ‘Fair Play’ kuko yanabaye iya mbere mu itsinda ryayo ryarimo amakipe y’abasirikare.

Iri rushanwa ni ryo ryasoje umwaka w’imikino mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa FERWAHAND bwatangaje ko ubu hagiye gutegurwa Igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku batarengeje imyaka 18 na 20.

Hari kandi n’imikino ya Zone V mu bagore ishobora kubera muri Ethiopia cyangwa mu Rwanda, aho izatanga itike y’Igikombe cya Afurika.

Umukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Kimisagara wari witabiriwe bidasanzwe
Police HC na APR zahuye nyuma y'iminsi itatu hasojwe Shampiyona
Ntabanganyimana Antoine utoza Police HC
Bagirishya Anaclet yari yishimye bidasanzwe nyuma y'umukino
SOF yahawe igikome cyihariye cya 'Fair Play' yari yabaye iya mbere mu itsinda ry'amakipe y'abasirikare
University of Kigali yegukanye igikombe mu bagore
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred, ashyikiriza igikombe Kapiteni wa APR HC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages