Iki cyemezo gitunguranye Bartey yafashe kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022 nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka yegukanye irushanwa rya Australian Open, akaba ari na we wari uyoboye urutonde rw’abagore bakina Tennis ku Isi.
Yatangaje ko impamvu yo gufata uyu mwanzuro ari uko yifuza gukurikira izindi nzozi zitari ugukina Tennis.
Ntabwo ari ubwa mbere yari afashe icyemezo gisa nk’iki kubera ko mu 2014 afite imyaka 17 gusa yafashe ikiruhuko cy’umwaka n’igice bitewe n’uko yari arambiwe igitutu yashyirwagaho nk’umwe mu mpano zari itezweho umusaruro mwiza.
Ubwa Bartey yafashe ikiruhuko ni igihe hadukaga icyorezo cya Covid-19 mu ntangiriro za 2020 kugeza aho yagarukiye muri Mutarama 2021.
Ashleigh Bartey yatangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga mu 2010 afite imyaka 15. Yashyize iherezo ku rugendo rwe muri uyu mukino afite ‘Grand Slam’ (Ibikombe gikuru muri Tennis) eshatu arizo French Open yegukanye mu 2019, Wimbledon Open yatsindiye mu 2021 na Australian Open mu 2022.
Kuva muri Kamena 2019, Bartey yari akiyoboye urutonde rw’abagore bakina Tennis ku Isi. Ibyo bimushyira ku mwanya wa kane mu bagore bamaze igihe kirekire bari ku mwanya wa mbere nyuma ya Steffi Graf, Serena Williams na Martina Navratilova.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!