Ni isiganwa ryitabiriwe n’abantu 2547 bari biganjemo abakuze nk’uko bisanzwe bigenda muri iki cyiciro.
Bahagurukiye kuri Kigali-Height (KBC), bazenguruka Kigali Convention Center, basubira ku muhanda ujya mu Mujyi wa Kigali n’ugana ku Kacyiru.
Nyuma yo kuzenguruka aha, bahitaga berekeza ku Kimihurura bakazenguruka Rond-Point ya Minisiteri y’Ingabo no kuri Primature, bagasubira aho batangiriye. Bakoze intera ingana n’ibilometero 5.4.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’abayobozi batandukaye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Nicola Bellomo, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubiligi Fidèle n’abandi.
Abitabiriye iyi siporo rusange ya nijoro, mu ngeri zitandukanye bagiye bagaragagaza akanyamuneza ko kuyikora.
Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi, Nicola Bellomo, abinyujijie kuri Twitter ye yagaragaje ko yishimiye gukorera Siporo hamwe n’abandi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021.
https://twitter.com/nicolabellomo/status/1403468875925180417
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubiligi Fidèle, yishimiye uko iyi Siporo rusange yagenze, ndetse ashimira abitabiriye bose.
Ati “Byagenze neza. Uko twabiteganyaga ni ko byagenze. Ndetse byarenzeho. Uyu munsi hiyandikishije abantu bagera ku 1000. Ishusho byaduhaye, ni uko habonetse uburyo bwose bwatuma abanyarwanda bahura bagakora Siporo bishoboka. Ni umukoro baduhaye tugashaka abafatanyabikorwa kugira ngo tuzajye turitegura kabiri mu kwezi nibura.“
Hari ku nshuro ya gatandatu, iyi Siporo ya KigaliNight-Run iba. Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro, izatangira tariki ya 20 Kamena 2021, ikinwe mu byiciro bitatu birimo Marathon, igice cya Marathon na Run For Fun yo kwishimisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!