Ni imikino irabera muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024.

Ni igikorwa cyakozwe bigizwemo uruhare na Sports Genix International isanzwe itegura imikino y’Iteramakofe muri Kigali Universe, binyuze mu biganiro yagiranye na Onesmo Alfred McBride Ngowi uyobora Ishyirahamwe ry’ababigize umwuga muri uyu mukino, WABA.

Byaje kurangira u Rwanda rwemejwe ku mugaragaro nk’igihugu cya 99 cy’umunyamuryango wa WABA, aho Onesme Alfred uyiyobora yiyiziye mu Rwanda azanye n’imikandara ihabwa uwegukana intsinzi mu bahatana.

Guy Rurangayire uyobora Sports Genix International yavuze ko bigiye gufasha abakinnyi b’iteramakofe mu Rwanda kuzamura urwego.

Ati “Ni umunsi w’amateka ku mukino w’iteramakofe mu Rwanda, kuko kuva mu 2020 yari intego yacu gutegura uyu mushinga kugeza tuvuganye na Kigali Universe ikabiha umugisha. Turashimira buri umwe wese wemeye kwakira ubutumire bwacu.”

“Urabona twateguraga imikino y’abatarabigize umwuga aho n’uwatsindaga ntaho byandikwaga. Kuri ubu tugiye kujya dukina abakinnyi bandikwa ahantu, bizatuma bashobora gutumirwa mu mikino mpuzamahanga, bikanakurura abanyamahanga gukinira i Kigali.”

Imikino umunani niyo iteganyijwe gukinwa muri Kigali Universe guhera saa Kumi n’Ebyiri, aho Kassa Hans ukomoka muri Gabon ahangana na Musa Ntege, Patrick Ndayishimiye agakina na Henry Kasozi.

Mu baraba bahatanira ibihembo bikuru, Umunya- Suède, Sandra ari buze guhura n’umunyarwandakazi Nsengiyumva Ange, mu gihe umukino nyamukuru uhuza Nsengiyumva Vincent wo mu Rwanda na Vincent Makunso wa Uganda.

Iyi ni inshuro ya kane hakinwa Irushanwa ry’Iteramakofe, Universe Boxing Champion, gusa kuri iyi nshuro rikagira umwihariko wo kuba ryagizwe mpuzamhanga aho ritanga n’amanota azwi ku rwego rw’Isi.

Abategura Universe Box Championship bishimiye kwakira Umuyobozi wa WABA,  Onesmo Alfred McBride Ngowi (uri hagati) uri mu Rwanda
Abategura Universe Box Championship bishimiye kwakira Umuyobozi wa WABA, Onesmo Alfred McBride Ngowi (uri hagati) uri mu Rwanda
Vincent Nsengiyumva na Vincent Makunso ni bo bari busoze gukina kuri iki Cyumweru
Vincent Nsengiyumva na Vincent Makunso ni bo bari busoze gukina kuri iki Cyumweru
Ange wo mu Rwanda ari bube ahanganye na Sandra wo muri Suède
Ange wo mu Rwanda ari bube ahanganye na Sandra wo muri Suède
U Rwanda rwakiriwe nk'umunyamuryango mushya wa WABA