Irushanwa rya CIMEGOLF 2021 rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane, ritegerejwemo abasaga 200 hagati ya tariki ya 3 n’iya 4 Ukuboza nk’uko byatangajwe na Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayije, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Ubu tumaze kugira hafi abantu 200. Mbere twagiraga abagera mu 120 ariko kubera ikibuga gishya twubatse ndetse n’abandi bafatanyabikorwa tugira mu guteza imbere Golf, abazitabira bariyongereye. Ni byiza ko bakomeje kwiyongera kuko hari abandi bashya baba bamenye umukino.”
Iri rushanwa rizabimburirwa n’imikino y’abakinnyi batabigize umwuga bagera kuri 80, batangiye gukina kuri uyu wa Kabiri, mu gihe ababigize umwuga bazakina ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ari abo bagera kuri 200 bavuye mu banyamuryango bagera kuri 330 ba Kigali Golf Club.
Mark Mugarura ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CIMERWA, yavuze ko bishimiye kongera gutegura irushanwa rya CIMEGOLF nyuma y’uko mu mwaka ushize ritabaye kubera icyorezo cya COVID-19 ariko rikaba rigarutse ribera ku kibuga gishya cy’imyobo 18.
Ati “Ni irushanwa rimaze kuba inshuro eshatu kuva mu 2017 ariko rikaba ritarabaye umwaka ushize kubera COVID-19. Birashimishije kuba rigiye kubera kuri iki kibuga gishya kiri ku rwego mpuzamahanga. Iri rushanwa rizadufasha guhura n’abakiliya bacu no kwishimana na bo binyuze mu mikino kandi rifasha guteza imbere Golf mu Rwanda twongera guhuza abayikina.”
Abakinnyi bazitwara neza mu byiciro binyuranye by’iri rushanwa bazahembwa ibikombe ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gukina Golf.
Ikibuga cya Golf Club kuri ubu gicungwa na Rwanda Ultimate Golf, cyari gisanzwe kigizwe n’imyobo icyenda kugeza mu 2019 ubwo cyavugururwaga kikagira imyobo 18, aho cyatashywe muri Kanama 2021.
Ubwo CIMEGolf Tournament yabaga nshuro ya mbere mu 2017 yitabiriwe n’abakinnyi 90, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 30 Frw.
Mu 2018, ubwo yabaga ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abakinnyi basaga 100, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 53 Frw.
Mu 2019, ubwo yaherukaga kuba, yari ifite ingengo y’imari ya miliyoni 60 Frw ndetse ikaba yaritabiriwe n’abakinnyi 138 bo mu Rwanda no mu mahanga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!