Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, aho abakinnyi ndetse n’abayobozi bari mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Judo mu Rwanda bahuriye n’uyu mukinnyi kuri Zaria Courts.
Clarisse Agbegnenou yabanje gukurikira imyitozo y’aba bakinnyi, mbere y’uko atanga ikiganiro kigaruka ku buzima bwe muri Judo ndetse n’impamvu yatumye awukunda.
Ati “Navutse igihe kitageze, iwacu bagira ngo sinzabaho kandi n’iyo nabaho ntibari bazi ko nakura nkigirira umumaro. Narakuze kandi nkurira mu muryango w’abahungu gusa watumye ninjira mu mikino njyarugamba.”
“Aho ni ho nakundiye umukino wa Judo kuko wampaye icyizere cy’ubuzima, ngera aho nkina kinyamwuga ari na yo mpamvu negukanye imidali mu Mikino Olempike inshuro eshanu.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Judo mu Rwanda, Bishyika Christian, yavuze ko urugendo rw’uyu mukinnyi hari icyo rugiye gufasha umukino wa Judo mu Rwanda.
Ati “Uyu ni umunyabigwi dufite byinshi twakwigiraho nk’ishyirahamwe. Ikindi kandi turashaka gukorana na we kuri gahunda yo kujya tuzana abandi bakinnyi bakomeye mu Rwanda mu cyo twise ‘Judo Safari’, yatwemereye azayidushyigikiramo.”
Clarisse Agbegnenou amaze kwegukana imidali irenga 25 mu mukino wa Judo. Iyi irimo umwe w’Imikino Olempike yegukanye mu 2020, mu gihe mu mwaka ushize ubwo iyi mikino yaberaga mu Bufaransa yabonye Umulinga.
Muri Shampiyona y’Isi ya Judo yegukanyemo imigali itandatu ya Zahabu mu 2014, 2017, 2018, 2019, 2021 na 2023. Muri iri rushanwa kandi yegukanyemo ibiri ya Feza n’umwe w’Umulinga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 32, ari mu Rwanda aho azitabira Inama yiga ku Ishoramari rya Siporo muri Afurika ‘SportsBiz Africa Forum 2025’ iteganyijwe kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 10 Nzeri 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!