Iri rushanwa ryateguwe na Banki y’ubucuruzi, Cogebanque, ifatanyije n’ikigo cy’imikino cyo mu Rugunga ‘Cercle Sportif de Kigali’, ari naho ryari rimaze icyumweru ribera.
Kuri iyi nshuro ya Gatatu rikinwa, ryitabiriwe n’abakinnyi 160 barimo abagabo 64 n’abagore 32 mu bakina ari umuntu ku giti babigize umwuga. Hitabiriye n’ibindi byiciro nk’abatarabigize umwuga, abana batarengeje imyaka 14 n’abafite ubumuga bakinira mu tugare twabigenewe.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hasozwaga iyi mikino, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura uyobora Tennis muri Cercle Sportif de Kigali yashimiye abagize uruhare ngo iri rushanwa rigende neza.
Ati “Ibyo twifuzaga twabigezeho kuko uyu mukino washimishije abantu muri iki cyumweru. Twabonye impano z’abakiri bato barimo ahazaza h’u Rwanda, mu guhuza abantu, ku nshuro ya mbere twakiriye inshuti zacu zo mu bihugu duturanye nk’u Burundi na RDC, kandi abitwaye neza batahanye ibihembo bishimishije”.
Yakomeje agira ati “Turashima Cogebanque yatumye bigenda uko twifuza ariko turashaka kurigira irushanwa rikomeye kurushaho umwaka utaha.”
Louis De Monfort Mujyambere ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, yashimye ubuyobozi bwa Cercle Sportif kuko irushanwa ryamenyekanishijwe bagera ku ntego yo guhura n’abagenerwabikorwa babasobanurira ibyiza byo gukorana n’iyi banki.
Ibyo byiza birimo serivisi z’imiyoboro y’ikoranabuhanga nka Internet Banking, E-wallet, Mobile banking n’ibindi biborohereza.
Minisitiri w'umuco na siporo, Nyirasafari, yavuze ko iri rushanwa ryagaragaje ko imikino ishoboka kuri bose agendeye ko hitabiriye abantu b'ingeri zose, abana, abagore, abagabo, n'abafite ubumuga.
Ati "Ni ibintu byiza kuko tugomba guhuriza hamwe ingeri zitandukanye z'abashobora Gutanga ibyishimo ku bakunzi b'imikino. Ndashimira abateguye irushanwa kuko iyi ntego bashoboye kuyigeraho."
Iri rushanwa ryegukanywe n’Abarundi mu babigize umwuga kuko mu bagabo Abdoul Shakur wavuye i Burundi yatsinze Niyigena Etienne w’umunyarwanda amaseti 2-0 (6-3; 6-2) naho mu bagore Niyonkuru Aisha wavuye i Burundi yatsinze Umumararungu Gisèle wo mu Rwanda amaseti 2-0 (6-1; 6-1).
Mu bana b’abahungu batarengeje imyaka 14 Hakizumwami Junior yatsinze Ishimwe Claude amaseti 2-0 (6-4; 6-3) naho mu bana b’abakobwa Kamikazi Asnath yatsinze Uwamahoro Christiane amaseti 2-0 (6-2; 6-3).
Mu batarabigize umwuga Barukate Jean Paul yatsinze Me Serge Kayitare badakinnye kuko yavunitse.




















Ibitekerezo 0