00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Corentin Denolly yegukanye ‘Rwanda Open M25’ ku nshuro ya gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 October 2025 saa 10:25
Yasuwe :

Umufaransa Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cya "Rwanda Open M25" ya 2025 nyuma yo gutsinda Umudage Maik Steiner amaseti 2-1 (6-0, 5-7, 7-6(2)), akomeza gushyiraho agahigo ko kuyitwara kenshi kuko byabaye ku nshuro ya gatatu.

Iri rushanwa ryitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga, riri gukinwa ku nshuro ya gatatu kuva mu 2023, riba ibyumweru bibiri aho icyumweru cya mbere cy’uyu mwaka cyatangiye ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Umukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali kuri iki Cyumweru, witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa TG Automobile Technology, Wang Yu; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste na Visi Perezida w’Agateganyo muri iri Shyirahamwe, Lt Col (Rtd) Fidèle Kamanzi.

Corentin Denolly umaze kumenyerwa i Kigali, yorohewe n’iseti ya mbere yatsinze Maik Steiner ku manota 6-0. Ni mu gihe kandi kuko we atigeze agorwa n’umukino wa ½ wabaye ku wa Gatandatu kubera ko Florent Bax bari bahanganye, yavunitse iseti ya mbere itarangiye.

Umudage Maik Steiner wasezereye Max Houkes wahabwaga amahirwe menshi kurusha abandi muri ¼, yahinduye ibintu mu iseti ya kabiri, ayitsinda ku manota 7-5, ibyatumye hitabazwa iseti ya gatatu yatsinzwe na Denolly ku manota 7-6(2).

Byabaye inshuro ya gatatu Corentin Denolly yegukanye iri rushanwa riri ku ngengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Tennis ku Isi (ITF), aho mu 2023 yegukanye icyumweru cya kabiri naho mu 2024 akegukana icyumweru cya mbere.

Kuri iyi nshuro, kwegukana iri rushanwa byamuhesheje amanota 25 n’igihembo cya 4.612$ (hafi miliyoni 6,7 Frw). Ni mu gihe abakinnye 1/16 babonye 319$.

Iki cyumweru cya mbere cyarimo Abanyarwanda bane, ariko bose basezerewe batarenze 1/16. Abo ni Ishimwe Claude, Manzi Rwamucyo David, Manishimwe Emmanuel na Niyigena Étienne wasezerewe na Denolly.

Abandi begukanye iri rushanwa mu nshuro rimaze kuba ni Umunya-Autriche Maximilian Neuchrist wasezerewe muri 1/8 ndetse n’Umusuwisi Damien Wenger utaritabiriye iki cyumweru cya mbere ariko akaba yitezwe mu cyumweru cya kabiri.

Mu bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe n’Umudage Maximilian Homberg wakinanaga n’Umubiligi Martin Van der Meerschen, nyuma yo gutsinda Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar amaseti 2-0 (6-4, 6-4).

Muri iki cyiciro, abegukanye irushanwa babona 1872$ naho abakinnye 1/16 bakabona 194$.

Abanyarwanda Niyigena Étienne na Ishimwe Claude bari bafatanyije muri iki cyiciro, basezererwa muri 1/8 nk’uko byagenze no kuri Ngarambe Ivan Gift wakinanaga n’Umunya-Uganda David Oringa.

Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa giteganyijwe kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Abayobozi barebye umukino wa nyuma bifotozanya n'abakinnyi
Corentin Denolly (ibumoso) na Maik Steiner (iburyo) ni bo bakinnye umukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 mu cyumweru cya mbere, mu bakina ari umwe
Abafana bari bitabiriye ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali
Byari ibyishimo kuri Corentin Denolly wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu
Umudage Maximilian Homberg wakinanaga n’Umubiligi Martin Van der Meerschen ni bo begukanye irushanwa mu bakina ari umwe
Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar batsindiwe ku mukino wa nyuma mu bakina ari babiri
Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar begukanye umwanya wa kabiri mu bakina ari babiri
Karenzi Karenzi Théoneste uyobora Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, ahemba Maik Steiner wabaye uwa kabiri mu bakina ari umwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ni we washyikirije Denolly igihembo
Corentin Denolly amaze kwigarurira irushanwa rya 'Rwanda Open M25'
Abakinnyi bakinnye imikino ya nyuma mu cyumweru cya mbere cya 'Rwanda Open M25' bifotozanya n'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages