Iri rushanwa ryitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga, riri gukinwa ku nshuro ya gatatu kuva mu 2023, riba ibyumweru bibiri aho icyumweru cya mbere cy’uyu mwaka cyatangiye ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Umukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali kuri iki Cyumweru, witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa TG Automobile Technology, Wang Yu; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste na Visi Perezida w’Agateganyo muri iri Shyirahamwe, Lt Col (Rtd) Fidèle Kamanzi.
Corentin Denolly umaze kumenyerwa i Kigali, yorohewe n’iseti ya mbere yatsinze Maik Steiner ku manota 6-0. Ni mu gihe kandi kuko we atigeze agorwa n’umukino wa ½ wabaye ku wa Gatandatu kubera ko Florent Bax bari bahanganye, yavunitse iseti ya mbere itarangiye.
Umudage Maik Steiner wasezereye Max Houkes wahabwaga amahirwe menshi kurusha abandi muri ¼, yahinduye ibintu mu iseti ya kabiri, ayitsinda ku manota 7-5, ibyatumye hitabazwa iseti ya gatatu yatsinzwe na Denolly ku manota 7-6(2).
Byabaye inshuro ya gatatu Corentin Denolly yegukanye iri rushanwa riri ku ngengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Tennis ku Isi (ITF), aho mu 2023 yegukanye icyumweru cya kabiri naho mu 2024 akegukana icyumweru cya mbere.
Kuri iyi nshuro, kwegukana iri rushanwa byamuhesheje amanota 25 n’igihembo cya 4.612$ (hafi miliyoni 6,7 Frw). Ni mu gihe abakinnye 1/16 babonye 319$.
Iki cyumweru cya mbere cyarimo Abanyarwanda bane, ariko bose basezerewe batarenze 1/16. Abo ni Ishimwe Claude, Manzi Rwamucyo David, Manishimwe Emmanuel na Niyigena Étienne wasezerewe na Denolly.
Abandi begukanye iri rushanwa mu nshuro rimaze kuba ni Umunya-Autriche Maximilian Neuchrist wasezerewe muri 1/8 ndetse n’Umusuwisi Damien Wenger utaritabiriye iki cyumweru cya mbere ariko akaba yitezwe mu cyumweru cya kabiri.
Mu bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe n’Umudage Maximilian Homberg wakinanaga n’Umubiligi Martin Van der Meerschen, nyuma yo gutsinda Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar amaseti 2-0 (6-4, 6-4).
Muri iki cyiciro, abegukanye irushanwa babona 1872$ naho abakinnye 1/16 bakabona 194$.
Abanyarwanda Niyigena Étienne na Ishimwe Claude bari bafatanyije muri iki cyiciro, basezererwa muri 1/8 nk’uko byagenze no kuri Ngarambe Ivan Gift wakinanaga n’Umunya-Uganda David Oringa.
Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa giteganyijwe kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!