Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu nk’u Rwanda, Botswana, Malawi, Cameroun na Lesotho.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, bwashyikirije iyi kipe ibendera ry’igihugu, buyisaba kuzitwara neza ikazamuka muri diviziyo ya mbere.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bimenyimana Marie Diane yijeje Abanyarwanda kuzitwara neza kuko babonye umwanya uhagije wo kwiga ku makipe bazahangana.

Ikipe izitwara neza izazamuka muri diviziyo ya mbere, ari naho hazamenyekanira izizabona itike y’Igikombe cy’Isi.

U Rwanda ruheruka kwitabira Igikombe cy’Isi mu 2023 binyuze mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 19.

Ikipe y’Igihugu igizwe na Bimenyimana Marie Diane, Uwase Merveille, Umutoniwase Clarisse, Ishimwe Henriette, Ikuzwe Alice, Ishimwe Gisele, na Irera Rosine.

Hari kandi Shimwamana Rosette, Murekatete Belyse, Niyomuhoza Shakira, Ingabire Georgette, Uwera Sarah, Usabyimbabazi Sylvie na Uwase Geovanis.

Umubitsi w'Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, Srinath Vardhineni atanga impanuro ku Ikipe y'Igihugu
Umubitsi w'Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, Srinath Vardhineni atanga impanuro ku Ikipe y'Igihugu
Srinath Vardhineni na Uwimana Sonia bashyikiriza ibendera ry'igihugu, Kapiteni Bimenyimana Diane
Srinath Vardhineni na Uwimana Sonia bashyikiriza ibendera ry'igihugu, Kapiteni Bimenyimana Diane
Ikipe y'Igihugu yagiye gushakira itike y'Igikombe cy'Isi muri Botswana
Ikipe y'Igihugu yagiye gushakira itike y'Igikombe cy'Isi muri Botswana