Ikiye y’Igihugu y’u Rwanda izatangira imikino tariki 3 Nzeri 2022 ikina na Nigeria, ikurikizeho Malawi tariki 6 Nzeri, umukino wa gatatu izawukina na Mozambique mu gihe umukino wa nyuma mu matsinda izawukina na Tanzania tariki 9 Nzeri 2022.
Itsinda rya kabiri rigizwe na Botswana, Sierra Leone, Namibia na Uganda.
Mu mikino ya matsinda buri kipe izahura n’indi, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azajya muri kimwe cya kabiri, kizatangira tariki 10 Nzeri 2022.
Iyi kipe ikomeje imyitozo iri kubera stade ya Gahanga, biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 31 Kanama 2022 yerekeza muri Botswana.
Kugeza ubu amakipe 11 muri 16 niyo amaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cyizabera muri Afurika y’epfo muri Mutarama 2023.
Uyu mukino mu Rwanda ukomeje gutezwa mbere dore ko umaze kugera mu mashuri abanza n’ayisumbuye 108 mu gihugu, ndetse no mu turere 18 muri 30 tugize igihugu



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!