Ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, nibwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda ryahaye ibendera ry’Igihugu aba bangavu basabwa guhatana.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Musare Stephen yasabye abakinnyi kuzahatana bakitwara neza muri iyi mikino.
Yagize ati “Iri bendera muhawe, ubu muhawe igihugu. Ntabwo mugiye kwitabira ahubwo mugiye guhatana, muzirikane ko u Rwanda rutera ntiruterwe.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 19, Ishimwe Gisele, yijeje Abanyarwanda intsinzi kuko imyiteguro yagenze neza.
Yakomeje avuga ko amakipe bari kumwe mu itsinda yose bayazi kandi banafashe umwanya wo kwiga kuri buri imwe.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izagera muri Bostwana tariki 1 Nzeri nyuma y’iminsi ibiri itangire imikino aho izahura na Nigeria, ikurikizeho Malawi tariki 6 Nzeri, Mozambique bazahura ku mukino wa gatatu mu gihe uwa nyuma mu matsinda izawukina na Tanzania tariki 9 Nzeri 2022.
Mu mikino y’amatsinda buri kipe izahura n’indi, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azajya muri kimwe cya kabiri, kizatangira tariki 10 Nzeri 2022.
Iyi mikino izatanga itike ku ikipe imwe gusa, bivuzeko izatwara igikombe ariyo izajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Afurika y’Epfo.
Kugeza ubu amakipe 11 muri 16 ni yo amaze kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!