Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Tanzania mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.
Aba basore bagiye gukina imikino itanu ya gishuti n’ikipe y’Igihugu ya Tanzania, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izabera i Kigali mu Rwanda tariki 17-25 Ugushyingo 2022.
Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 15 barimo Rubagumya Clinton Innocent, Dusingizimana Eric, Ndikubwimana Didier, Tuyisenge Orchide, Niyitanga Wilson, Mucyodusenge Aime na Manishimwe Oscar.
Hari kandi na Bimenyimana Zappy, Mitali Yvan, Kubwimana Eric, Irakoze Kevin, Akayezu Martin, Hakizimana Jean Baptiste, Ntirenganya Ignace na Sebareme Emmanuel.
Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izitabirwa n’amakipe umunani ariyo Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Rwanda, Mali, Saint Helena na Seychelles.
Amakipe abiri ya mbere niyo azabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi (ICC T20 Men’s World Cup) kizabera muri West Indies na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!