Wari umukino wa mbere wo gushaka wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022.

Nigeria yahisemo kubanza gutera udupira ibizwi nka ‘bowling’ mu gihe u Rwanda rwatangiye rukubita udupira, ibizwi nka ‘batting.’

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizemo amanota 79 muri 'Overs 17' n’udupira dutatu, ikipe ya Nigeria ikaba yasohoye abakinnyi bose b’u Rwanda ibizwi nka ‘all out Weeckets.’

Igice cya kabiri cyatangiye Nigeria ihabwa amahirwe menshi yo gukuramo ikinyuranyo, bivuze ko yasabwaga amanota 80 kugira ngo ibe yatsinze uyu mukino.

Ni ibintu bitaje kuyihira kuko ikipe y’u Rwanda ntiyigeze iyorohera ahubwo muri 'Overs 17' gusa bari bamaze gusohora abakinnyi bose ba Nigeria.

Byarangiye Nigeria ishyizemo amanota 70 bityo u Rwanda rutsindira ku kinyuranyo cy’amanota icyenda, umukino urangira rutsinze Nigeria ku manota 79-70.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ishimwe Gisele, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mu mukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Malawi tariki 6 Nzeri 2022. Ikipe izatwara igikombe ni yo izabona itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023.

Abangavu b'u Rwanda batangiye imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi muri Cricket batsinda Nigeria
Abangavu b'u Rwanda batangiye imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi muri Cricket batsinda Nigeria
Kapiteni Ishimwe Gisele ahabwa igikombe cy'umukinnyi witwaye neza
Kapiteni Ishimwe Gisele ahabwa igikombe cy'umukinnyi witwaye neza