Ni irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera i Gahanga kuko tariki ya 4 Kamena aribwo amakipe atandukanye yari yatangiye kugera mu Rwanda mu gihe imikino yatangiye tariki ya 6 Kamena, isozwa ku wa 12 Kamena 2021.
Ryari irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu atanu mu cyiciro cy’abagore.
Ku munsi waryo wa nyuma wakinwe ku wa Gatandatu, habanje umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje u Rwanda na Nigeria.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ni yo yatomboye kubanza gukubita udupira (batting) ishaka gutsinda amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze amanota 112 (112 Total Runs) mu dupira 120 bagombaga gukubita (20 Overs). Mu gihe Nigeria yo yakuye abakinnyi batanu (5) b’u Rwanda mu kibuga (5 Wickets).
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye Nigeria ari yo ikubita udupira (gukora amanota), isabwa amanota 113 kuko u Rwanda rwo rwari rwamaze gutsinda 112.
Cyarangiye Nigeria itabashije gukuraho agahigo ikipe y’u Rwanda yari yashyizeho, kuko yatsinze amanota 104 (104 Total Runs) mu dupira 120 bari bamaze gukubita. Ku ruhande rwa Nigeria, abakinnyi batandatu bakuwe mu kibuga n’ab’ikipe y’u Rwanda.
Umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino, yabaye Bimenyimana Diane w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Nyuma y’uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, hakurikiyeho umukino wa nyuma wahuje Kenya na Namibia.
Ikipe y’Igihugu ya Namibia ni yo yatsinze tombola (toss), maze bahitamo kubanza gukubita udupira (batting), banashaka uburyo batsinda amanota menshi.
Muri uyu mukino, Namibia ntiyorohewe mu gice cya mbere kuko yatsinze amanota 69 gusa (69Total Runs) mu dupira 95 abakinnyi bayo bari bamaze gutera, tungana na Overs 15,5.
Abakinnyi 10 ku ruhande rwa Namibia ni bo bakuwe mu kibuga n’ikipe ya Kenya (10 Wickets). Gukurwa mu kibuga ni igihe uteye agapira abakinnyi b’ikipe muhanganye bakagasama kataragera hasi.
Iyi ni nayo mpamvu igice cya mbere cy’umukino cyarangiye hadategerejwe gukina Overs 20 nk’uko bisanzwe bigenda.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye Kenya ihabwa amahirwe menshi yo gukuraho aka gahigo kari kashyizweho n’ikipe y’Igihugu ya Namibia ndetse itanga n’icyizere cyo kwegukana iri rushanwa, cyane ko ari nayo yari imaze kuritwara inshuro nyinshi (3).
Ikipe y’Igihugu ya Namibia yagowe cyane n‘uyu mukino kuko guhagarika Kenya yari yaje iri ku rwego rwo hejuru, inifuza kwegukana iki gikombe, byayinaniye.
Igice cya kabiri cyarangiye Kenya itsinze amanota 72 (Total runus) mu dupira 66 bari bamaze gutera, tungana na Overs 11. Mu gihe abakinnyi batatu ari bo bakuwe mu kibuga ku ruhande rwa Kenya (3 Wickets).
Ikipe y’igihugu ya Kenya ni yo yongeye kwegukana igikombe cy’uyu mwaka wa 2021 itsinze Nambia ku manota 72 kuri 69, biba ku nshuro ya kane iryegukana mu gihe yaherukaga gutwara iryo mu 2018.
Uretse Kenya yegukanye igikombe cy‘iri rushanwa ryiswe "Kwibuka T20", ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe y‘igihugu ya Nigeria.
Abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa ni Queentor Abel (Kenya) wabaye umukinnyi w‘irushanwa, Sarah Bakhita (Kenya) wabaye umukinnyi w‘umukino ndetse anaba umukinnyi wabashije gutera udupira kurusha abandi. Sune Wittman (Namibia) ni we wabaye umukinnyi wakubise udupira kurusha abandi.
Imikino y’iri rushanwa yari yitabiriwe n‘abayobizi bo mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangajue Aurore Mimosa, warebye umukino wahuje u Rwanda na Nigeria muri iki cyumweru hagati.
Umukino wa nyuma wo witabiriwe n‘abarimo Guy Rurangayire usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w‘agateganyo wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y‘u Rwanda, Kajangwe Joseph, ndetse na Perezida w‘Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Musaale Steven. Mu bandi bitabiriye imikino isoza irushanwa, harimo abakozi ba Ambasade ya Kenya mu Rwanda.
Mbere yo gutangira iri rushanwa kandi, amakipe yose yabanje kujya gusura Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Uretse Kenya imaze kwegukana iri rushanwa inshuro enye, Uganda yo ibitse ibikombe bibiri mu gihe Tanzania ibitse igikombe kimwe. Bisobanuye ko u Rwanda nta gikombe ruregukana kuva ryatangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!