Iyi kipe yabigezeho nyuma yo kwegukana igikombe cya diviziyo ya kabiri, aho yatsinze Sierra Leone ku kinyuranyo cy’amanota 51.
U Rwanda rwatangiye umukino rukubita agapira ibizwi nka ‘batting’ maze rushyiraho amanota 135 muri overs 20, Sierra Leone yari yasohoye abakinnyi barindwi b’u Rwanda.
Mu gice cya kabiri, Sierra Leone ntiyabashije kurenza amanota u Rwanda rwashyizeho kuko muri overs 18 n’agapira kamwe, u Rwanda rwari rwamaze gusohora abakinnyi bose ba Sierra Leone ibizwi nka ‘All out of wicket’.
Umukino warangiye, u Rwanda rwatsinze Sierra Leone ku kinyuranyo cy’amanota 51.
Aya makipe yombi yabonye itike yo kuzamuka muri diviziyo ya mbere asanga Uganda, Kenya, Tanzania, Nigeria, Namibia na Zimbabwe.
Muri Nzeri 2025, ibi bihugu uko ari umunani bizahurira muri Namibia mu mikino yo gushaka ikipe imwe izahagararira Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera mu u Buhinde mu mpera z’uyu mwaka.




Ibitekerezo 0