Djokovic yabajijwe n’Urwego rushinzwe imipaka muri Australia ku wa Gatandatu saa Mbiri z’igitondo muri Australia (ahagana saa tanu z’ijoro ku wa Gatanu i Kigali).
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko impande zombi zumvikanye ko aho yafungiwe hagirwa ibanga mu rwego rwo kumurinda abandi bantu barimo itangazamakuru no kumucungira umutekano.
Byitezwe ko Djokovic amara ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu muri kasho y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mbere y’uko urubanza rwe ruzongera kuba ku Cyumweru.
Mu gihe Djokovic yajuririra icyemezo cyo kumwambura visa ku nshuro ya kabiri agatsinda, ingengabihe yakozwe imwemerera gukina muri Australian Open ku wa Mbere.
Iri rushanwa rizaba hagati ya tariki ya 17 n’iya 30 Mutarama 2022 ntiryavuzwe cyane kubera ikibazo cya Djokovic wimwe visa akigera muri Australia tariki ya 6 Mutarama kubera ko atikingije COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!