Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 21 Mutarama 2026, hatangira imikino y’Igikombe cya Afurika cya Handball mu Rwanda cyitabiriwe n’amakipe 16.
U Rwanda rwakinnye na Zambia mu mukino ufungura irushanwa ruyitsinda ibitego 30-19.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko kwakira amarushanwa bifasha ‘’kugaragaza isura nziza y’igihugu, icya kabiri byitegwemo ko bikomeza gutanga amahirwe yo kugira ngo ari twebwe turusheho guhatana no kurushanwa’’
Ati ‘’Uko ibyo byose biza ni ko turushaho gutegura amakipe yacu kuko ntabwo tugishaka kuba abantu bakira gusa, dushaka kuba abantu bakira bagakina bakanatsinda.’’
Kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga kandi bijyana no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ruri mu za mbere zinjiriza u Rwanda amadovize.
Imikino y’Igikombe cya Afurika ya Handball izasozwa ku wa 31 Mutarama 2026. Yitabiriwe n’ibihugu nka Algeria, Angola, Benin, Cameroon, Cape Vert, Repubulika ya Congo, Misiri, Gabon, Guinea, Kenya, Maroc, Nigeria, u Rwanda, Tunisie, Uganda na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!