00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rybakina yabujije Sabalenka gukora amateka, yegukana US Open ku nshuro ya mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2026 saa 09:37
Yasuwe :

Umunya-Kazakhstan Elena Rybakina yegukanye US Open ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutsinda Aryna Sabalenka amaseti 2-1 (6-4, 5-7, 6-2) ku mukino wa nyuma wabereye i New York ku wa Gatandatu.

Umunya-Bélarus Sabalenka wegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri ziheruka, yashakaga kuba uwa mbere uryegukanye inshuro eshatu zikurikiranya mu myaka ya vuba kuva bikozwe na Serena Williams hagati ya 2012 na 2014, ariko Rybakina amubera ibamba.

Mbere y’uyu mukino, Rybakina yari asanzwe azi ko agiye gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’abagore bakina Tennis ku Isi, hatitawe ku buryo umukino wari kurangira.

Intsinzi ye yatumye atwara igikombe cya gatatu mu marushanwa akomeye ku Isi azwi nka Grand Slam, nyuma ya Wimbledon yo mu 2022 na Australian Open yegukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu iseti ya mbere, Rybakina yari atuje nubwo atahiriwe na serivisi yakoraga nk’uko bisanzwe. Gusa, yakoresheje neza imipira yagaruraga, ashyira Sabalenka ku gitutu kugeza atwaye iyo seti.

Sabalenka yazamuye urwego mu ya kabiri, atsinda umukino wa 12 wari ukenewe kugira ngo banganye iseti imwe kuri imwe. Mu ya gatatu ariko, yongeye gukora amakosa, Rybakina afata iya mbere maze akomeza kuyobora umukino.

Ku mupira wa mbere washoboraga kumuha igikombe, Rybakina yakoze ikosa rya serivisi ya kabiri; ku wakurikiyeho atsinda serivisi mugenzi we atayikozeho, umukino urangirira aho.

Iki gikombe cyaje gitunguranye kuri Rybakina wari utarigeze arenga muri 1/8 cya US Open. Uyu mwaka yageze i New York afite impungenge z’uko imvune y’akagombambari yagiriye mu irushanwa rya Cincinnati ishobora kumubuza gukina.

Uyu Munya-Kazakhstan w’imyaka 27, yavuze ko yishimiye cyane intsinzi ye kuko, nyuma y’imvune, we n’abamufasha batari bazi uko iri rushanwa ryari kumugendekera.

Ati “Najyaga nza hano mu myaka 10 ishize ntibimpire. Ubu urukundo nkunda New York rukomeje kwiyongera. Ni ibitangaza byabaye, nagize imvune ariko mbasha gukomeza umunsi ku munsi.”

Sabalenka na we yemeye ko atakinnye uko yabyifuzaga, avuga ko azongera kugerageza umwaka utaha. Ati “Ndatekereza ko nari kuba nitwaye neza kurushaho ariko ubwo ni ah’ubutaha.”

Umukino wa nyuma mu bagabo uteganyijwe kuri iki Cyumweru guhera Saa Mbiri z’ijoro aho uhuza Umudage Alexander Zverev n’Umunyamerika Ben Shelton.

Elena Rybakina yishimira igikombe cya US Open yegukanye ku nshuro ya mbere
Aryna Sabalenka (ibumoso) yashakaga kwegukana US Open ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Rybakina yakinnye irushanwa ry'uyu mwaka afite imvune ariko abasha kuryegukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages