Ku munsi wa mbere w’imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye muri Afurika y’Iburasurazuba (FEASSA) irimo kubera i Lira mu majyaruguru ya Uganda, u Rwanda ntirwitwaye neza ku munsi ubanza, aho mu makipe 10 yakinnye, atatu gusa ariyo yabonye intsinzi.
Iyi mikino yitabiriwe n’abanyeshuri basaga 3100 bakina imikino 11 baturutse mu bihugu bitandatu (6) byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ku wa Mbere ni bwo amakipe yo mu Rwanda yatangiye imikino yayo.
Mu mupira w’amaguru, abahungu ba ESIG Rubavu ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na Grinti yo muri Sudani y’Amajyepfo igitego 1-0; na ho mu bakobwa Solidarity Academy (Rwanda) inyagira G.S.S Almuktar yo muri Sudan ibitego 7-0.
Mu mukino w’intoki (Basketball) Lycee de Kigali yatsinze Kibuli S.S (Uganda) ku manota 57-38, Ami des enfants (Rwanda) yatsinzwe na Kuojok S.S (Sudani) amanota 59-47; na ho abakobwa bo muri APE Rugunga batsindwa na Nabisunsa Girls ya Uganda ku manota 49-48.
Ikipe ya Volleyball ya Lycee de Nyanza (abahungu) yatinze maseti 3-0 Malava yo muri Kenya, mu gihe abakobwa ba Saint Joseph Kabgayi batsinzwe amaseti 3-1 na AIC Kasiria yo muri Kenya.
Muri Handball, ES Kigoma (Rwanda) yatsinze Mwanakwerekwe (Tanzania) ibitego 22-17, na ho abakobwa ba APAPEG Cyuru batsindwa na Shimba Hills (Kenya).
Ishuri rya ETM Mukingi ihagagarariye u Rwanda muri Rugby yatsinzwe na Lango Coll Lira ya Uganda ibitego 5-3.
Kuri uyu wa Kabiri, imikino iteganyijwe muri ubu buryo:
Football
Abahungu
St Leos’Kyegobe (UG) vs APE Rugunga (RWA)
Kathungi (KE) vs ESIG Rubavu (RWA)
Abakobwa
Janan S.S (UG) vs APAER (RWA)
Volleyball
Abahungu
MbogoMixed (UG) vs st Joseph Kabgayi (RWA)
Lycee de Nyanza (RWA) vs ETS Kamenge (BU)
Abakobwa
Umbili (S. Sudan) vs St Joseph Kabgayi (RWA)
Lycee Technique st Luc (BU) vs GS Indangaburezi (RWA)
Basketball
Abahungu
Ami des Enfants (RWA) vs Upper Hills (KE)
Abakobwa
APE Rugunga (RWA) vs Lycee SOS (BU)
Handball
Abahungu
Gombe S.S (UG) vs ES Kigoma (RW)
St Aloys Rwamagana (RWA) vs Makongere (KE)
Abakobwa
S.Sudan vs APAPEG Cyuru (RWA)
ES Mukingi (RWA) vs Lycee de Rutovu (BU)
Rugby
Abahungu
Mbalala(UG) vs ETM Mukingi (RWA)
Netball
London Coll Nansana (UG) vs G S Gahini (RWA)
Muri iyi mikino u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abantu basaga 360. Mu mikino ya FEASSA 2012 yabereye i Bujumbura, mu makipe 17 yari ahagarariye u Rwanda ntayigeze itwara igikombe, nyamara amakipe 10 yageze muri ¼ , 4 agera ku mukino wa nyuma. U Rwanda rwatahanye umwanya wa 5 mu bihugu 6.



















TANGA IGITEKEREZO