Nk'uko ikinyamakuru Mail Sport cyabitangaje ku wa 22 Gicurasi 2023, Ferrari yiteguye gutakaza umwe cyangwa bombi mu bakinnyi bayo ari bo Charles Leclerc na Carlos Sainz kugira ngo yugururire amarembo Hamilton.

Nubwo bimeze bityo ariko, Hamilton avuga ko agifite gahunda muri Mercedes kuko amasezerano hagati ye n’ikipe azasozanya n’uyu mwaka w’imikino muri Formula 1.

Umuyobozi we, Toto Wolff, abishimangira avuga ko atakwirirwa abitekerezaho kuko adashidikanya ku cyemezo uyu mukinnyi yafata cyo kwemera kuguma muri iyi kipe.

Umuyobozi Mukuru wa Ferrari, John Elkann, na we ari kwegera cyane uyu mukinnyi ndetse anamuganiriza ku birebana no kuba yayerekezamo, akamugenera umushahara w’akataraboneka, akaba uwa mbere uhembwa menshi, atambutse kuri Max Verstappen uhembwa miliyoni $53 ku mwaka.

Nyuma yo gusinyira aka kayabo kandi, Lewis Hamilton yaba afite n’uburenganzira bwo kwihitiramo umukinnyi bazajya bakinana. Aba bashobora kubamo Leclerc cyangwa Sainz bazasoza amasezerano yabo mu 2024.

Kuri Leclerc, biragoye cyane kuko ari we mukinnyi uri hafi ya Mercedes ku buryo ahabwa amahirwe yo kuba yahinduranya na Hamilton, gusa na we yirinze kugira byinshi abivugaho.

Yagize ati “Muri aka kanya ndi kureba ku mishinga mfitanye na Ferrari. Ndayizera cyane kandi nemera n’ahazaza hayo. Ubwo rero dutegereze turebe uko bizagenda.”

Uguhinduranya amakipe kw’aba bagabo bombi byaba ari uguhangana gukomeye kubayeho muri uyu mukino, ariko kugeza ubu biracyashoboka ko Ferrari yabegukana bombi ishingiye ku kuba Hamilton atishimiye uko ari kwitabwaho muri Mercedess.

Nyuma yo kwegukana Formula 1 inshuro zirindwi zikurikiranya, kuva 2014 kugeza 2021, Lewis Hamilton ari kugorwa cyane na gahunda nshya ikipe yatangije isa no kwiyubaka.

Muri uyu mwaka wa 2023 ntabwo intsinzi iri guhira aya makipe yombi amurwanira, ahubwo Red Bull iri kwiharira amasiganwa ari gukinwa kuko imaze kwegukana atanu yakinwe.

Lewis Hamilton arifuzwa na Ferrari ishaka kumuha amasezerano y'akataraboneka
Lewis Hamilton arifuzwa na Ferrari ishaka kumuha amasezerano y'akataraboneka
Ibiganiro bya Ferrari na Lewis Hamilton birarimbanyije
Ibiganiro bya Ferrari na Lewis Hamilton birarimbanyije
Lewis Hamilton ari hafi kwiyunga na Ferrari mu gihe amasezerano ye agana ku musozo
Lewis Hamilton ari hafi kwiyunga na Ferrari mu gihe amasezerano ye agana ku musozo