00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWACY iratora umuyobozi mushya

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 8 January 2014 saa 01:21
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itatu Bayingana Aimable ayobora ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare (FERWACY), tariki ya 26 Mutarama 2013 abanyamuryango b’iri shyirahamwe bazatora umuyobozi mushya uzariyobora imyaka ine kugera mu 2017.
Murenzi Emmanuel, umunyamabanga wa FERWACY yabwiye IGIHE ko gutanga kandidatire byatangiye bikazasozwa tariki ya 19 Mutarama 2013, icyumweru mbere y’amatora.
Murenzi avuga ko umunyamuryango wifuza kwiyamamariza umwanya agomba kuba yavuye mu ikipe iri muri FERWACY kandi (…)

Nyuma y’imyaka itatu Bayingana Aimable ayobora ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare (FERWACY), tariki ya 26 Mutarama 2013 abanyamuryango b’iri shyirahamwe bazatora umuyobozi mushya uzariyobora imyaka ine kugera mu 2017.

Murenzi Emmanuel, umunyamabanga wa FERWACY yabwiye IGIHE ko gutanga kandidatire byatangiye bikazasozwa tariki ya 19 Mutarama 2013, icyumweru mbere y’amatora.

Murenzi avuga ko umunyamuryango wifuza kwiyamamariza umwanya agomba kuba yavuye mu ikipe iri muri FERWACY kandi ifite ubuzima gatozi, icymezo cy’agateganyo cyangwa baratangiye kubusaba.

Isiganwa rya Tour du Rwanda rimaze imyaka itanu ryemewe ku rwego mpuzamahanga, mu 2013 Abanyarwanda batwaye ibihembo by'umunsi kabiri

Kugeza ubu FERWACY ifite icyangombwa cy’agateganyo cyo kubona ubuzima gatozi kimara amezi 12.

Mu gihe manda yari imyaka itatu, amategeko mashya agenga amatora muri iri shyirahamwe avuga ko komite itowe izamara imyaka 4.

Bayingana Aimable asoje manda yatorewe tariki ya 26 Ukuboza 2010, kuva mu Ukuboza 2007 yari umuyobozi w’agateganyo nyuma y’aho Kamanda Charles abaye umudepite mu nteko ishinga amategeko.

FERWACY ni rimwe mu mashyirahamwe yakomeje gukorana na Minisiteri y'imikino ari mu murongo wo kubona ubuzima gatozi

Muri aya matora hazatorwa abagize komite nyobozi, abagenzuzi b’imari n’abagize akanama ko gukemura amakimbirane.

Nta mubare wa manda amategeko ya FERWACY agena kuwiyamamaza. Ubwo hatorwaga komite icyuye igihe mu 2010, Byemayire Lambert niyo sura nshya yagaragaye asimbuye Rutayisire Francois ku mwanya wa visi perezida wa mbere.

Bizimana Festus ni visi perezida wa kabiri, Rwabusaza Thierry umunyamabanga naho Munyankindi Benoit ni umucunga mutungo.

Abajyanama ni Ntembe Jean Bosco, Rugambwa John na Mparabanyi Faustin.

Bamwe mu bana bitoza umukino w'amagare bo mu ishuri ryitiriwe Niyonshuti Adrien riba i Rwamagana ryatangijwe mu 2013
Kimwe mu bikombe bihatanirwa mu mukino w'amagare imbere mu gihugu

Kuri uwo munsi w’amatora hateganyijwe kandi inama rusange y’abanyamuryango ba FERWACY aho bazagezwaho raporo y’imikoreshereze y’umutungo mu mwaka wa 2013 no kwemeza gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari ya 2014.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rikora inama rusange rimwe mu mwaka iheruka yabaye tariki ya 23 Werurwe 2013.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages