Umukino wa Finger Ball ukiri urusoro, watekerejwe na Mukantwari Claudine utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira ya 2, ukaba uzajya ukinwa n’ab’ingeri zitandukanye hibandwa cyane ku b’igitsina gore.
IGIHE yanyarukiye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara, aho Mukantwari Claudine atoreza uwo mukino ari hafi gutangiza, asobanura byimbitse imvano yawo.
Avuga ko uwo mukino atari mushya mu Rwanda kandi ubumbatiye amasomo menshi y’ubutwari.
Ati “Uyu mukino ntabwo ari mushya mu Rwanda kuko kera tukiri bato twakundaga kuwukina ku ishuri, ugasanga harimo ubwiru bwinshi uhishe benshi batabasha gusobanukirwa cyane cyane bushingiye ku myumvire y’ubutwari n’imitekerereze yo gushaka ingamba zo kwikura mu bibazo biri mu muryango nyarwanda.”
Yongeyeho ati “Ibiwugize n’imitekerereze yawo ntabwo ari bishya, kuko n’ubundi bishingiye ku muco w’Abanyarwanda wo kudahigwa, guhorana intsinzi, guhangana n’umwanzi no gushaka uburyo wamuca mu rihumye ukamwigobotora.”
Uyu mugore yavuze ko guteza imbere uwo mukino byaturutse ku rukundo yumva afitiye igihugu rwo kugaragaza ibigwi n’ubutwari byaranze abanyarwanda kuva kera.
Ati “Iteka ryose mparanira gucukumbura bimwe muri byinshi byarangaga ubutwari bw’Abanyarwanda mu muco wabo, nkagerageza kubinonosora, ari nayo mpamvu nahisemo guteza imbere uyu mukino ugaragaza byinshi mu byaranze Abakurambere bacu.”
Umukino wa Finger Ball ni umukino ukinwa hakoreshejwe intoki, ugakinwa n’Abakinnyi umunani n’umuzamu umwe, bose bakaba icyenda ku ikipe imwe. Bivuze ko mu kibuga haba hahagazemo Abakinnyi 18.
Ikibuga cy’uwo mukino kiba gifite ubugari bwa Metero 15 na Metero 30 z’Uburebure. Umukino ukinwa iminota mirongo icyenda, ariko igabanyijemo amaseti atatu, imwe imara iminota mirongo Itatu.
Buri seti irangizwa nuko iminota Mirongo itatu ishize, cyangwa se iyo ikipe imwe yamaze abakinnyi b’iyindi ibakura mu kibuga hakurikijwe imitegurirwe y’umukino, bishaka kuvuga ko Seti ya mbere n’izindi ziyikurikira, cyangwa se umukino wose ushobora kurangira iminota Mirongo icyenda idashize, bitewe n’ubuhanga bw’ikipe.
Amategeko n’amabwiriza y’uyu mukino yamaze gutegurwa no kunonosorwa, ku buryo hanashyizweho amatsinda (clubs) yo gukina uwo mu kino mu minsi mike azaba yemewe mu ruhando rw’andi mashyirahamwe akina imikino mu Rwanda.
Mukantwari avuga ko bitarenze Gashyantare 2019 uwo mukino azaba yamaze kuwumurika ku mugaragaro.



















TANGA IGITEKEREZO