Iyi kipe yitwaye neza ariko ikabura amahirwe yo kwegukana Shampiyona ya 2022, mbere yo gushyira hanze imodoka yabanje gutangaza amazina yayo.

Iyi modoka izaba yitwa SF-23, izina rijya guhura n’iryo iryo isanzwe ikoresha kuva mu 2015. Iri zina ryatoranyijwe hakurikijwe amazina y’iyi kipe ariyo Scuderia Ferrari, hiyongeraho imibare ibiri y’inyuma y’umwaka ugezweho.

Iyi kipe yahisemo kongera ubushobozi bw’imodoka isanzwe ikoresha nyuma yo gusanga ikibazo gikomeye ifite ari uko mu 2022, yari ifite imodoka zitari ku rwego yifuza byatumye irushanwa amanota menshi na Red Bull.

Muri uwo mwaka kandi Charles Leclerc na Carlos Sainz bakinira iyi kipe batakaje umwanya wa mbere, ikipe iba iya kabiri inyuma ya Red Bull yabifashijwemo na Max Verstappen, wegukanye amasiganwa 15 muri 22 yakinwe.

Umusaruro kandi iyi kipe yagize wayiviriyemo gutakaza umutekinisiye mukuru wayo, Mattia Binotto, wasimbuwe na Frédéric Vasseur, wahawe akazi tariki 9 Mutarama 2023.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2023, ubwo benshi bazaba bari kwishimana n’abakunzi babo, Scuderia Ferrari nayo izereka abakunzi bayo imodoka nshya izakinisha mu isiganwa riteganyijwe gutangira tariki ya 5 Werurwe 2023.

Amakuru n’icyizere bituruka imbere mu ruganda rukorerwamo izi modoka, avuga ko nyuma y’imyaka 15 batwaye iri siganwa, aribwo bagiye kugira imodoka ikomeye ku rwego rwo kuba yakwegukana isiganwa.

Scuderia Ferrari igiye gusohora imodoka nshya izakoreshwa mu 2023 nyuma yo kwirukana bamwe mu bayobozi bayo
Scuderia Ferrari igiye gusohora imodoka nshya izakoreshwa mu 2023 nyuma yo kwirukana bamwe mu bayobozi bayo
Cherles Leclerc na Carlos Sainz bagiye guhabwa imodoka nshya bazifashisha mu masiganwa ya 2023
Cherles Leclerc na Carlos Sainz bagiye guhabwa imodoka nshya bazifashisha mu masiganwa ya 2023
Ferrari yifuza kwegukana igikombe iheruka mu 2007
Ferrari yifuza kwegukana igikombe iheruka mu 2007