Mu mpera z’icyumweru nibwo hakinwe rimwe mu masiganwa agize umwaka w’imikino wa Formula 1, aho ryabereye mu muhanda ureshya na Kilometero 4 mu mujyi wa Barcelone muri Espagne.
Umunsi wa mbere wakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kamena, wasize Lewis Hamilton abaye uwa kabiri mu gihe ku Cyumweru yabaye uwa gatatu inyuma ya Max Verstappen wa mbere na Lando Norris wa kabiri.
Wari umunsi w’agaciro kuri Hamilton nk’uko yabigaragarije itangazamakuru.
Ati “Wari umunsi mwiza ariko impera z’icyumweru zari zikomeye. Ndashimira ikipe yanjye yitwaye neza ndetse n’abadufashaga kwita ku modoka ‘Pit Stops’.”
Kwitwara neza bikurikiye ibyo uyu mugabo aherutse gutangaza mbere y’uko akina, agaragaza ko atifuza kuva muri Mercedes Benz atitwaye neza kandi yaramufashije kwandika amateka.
Uyu mugabo w’imyaka 39 azaba ari umukinnyi wa Ferrari mu mwaka utaha w’imikino.
Isiganwa ritaha rizakinirwa muri Autriche ku Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!