00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Agashya mu mikono mu mashuri, umuhungu yahinduwe umukobwa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 July 2013 saa 10:36
Yasuwe :

Mu marushanwa y’imikino ihuza ibigo by’amashuri mu karere ka Gatsibo, habaye agashya ubwo ikipe y’umupira w’amaguru w’abakobwa y’ishuri ribanza rya Nyagasiga, yakinishije umuhungu yahawe izina ry’umukobwa, ariko aza kuvumburwa.
Mu marushanwa y’amashuri abanza mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, ikigo cy’ishuri ribanza cya Nyagasiga ubwo cyahuraga n’icya Matunguru, ku wa Gatanu w’icyumweru gishije, Ikipe y’abakobwa ya Nyagasiga yaje gukemangwamo imikinire idasanzwe y’umwe mu (…)

Mu marushanwa y’imikino ihuza ibigo by’amashuri mu karere ka Gatsibo, habaye agashya ubwo ikipe y’umupira w’amaguru w’abakobwa y’ishuri ribanza rya Nyagasiga, yakinishije umuhungu yahawe izina ry’umukobwa, ariko aza kuvumburwa.

Mu marushanwa y’amashuri abanza mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, ikigo cy’ishuri ribanza cya Nyagasiga ubwo cyahuraga n’icya Matunguru, ku wa Gatanu w’icyumweru gishije, Ikipe y’abakobwa ya Nyagasiga yaje gukemangwamo imikinire idasanzwe y’umwe mu bakinnyi.

Amakuru dukesha bamwe mu bakurikiranaga uwo mukino ni uko uwo mukinnyi udasanzwe mu ikipe y’abakobwa ya Nyagasiga, babonaga we atari ku rwego rumwe n’abo bakinaga ndetse batangira kuvuga ko akwiye kwinjira mu ikipe y’igihugu. Umuvuduko udasanzwe, amacenga ndetse n’amashoti akomeye, byatumye hafatwa umwanzuro wo kumuha bamwe mu bagore b’abarimukazi bari aho ngo bagenzure niba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa.

Mu guhamagarwa kwe, umwarimu we w’umugabo, yagize ati “Mako, ngwino tugende baragushaka.” Icyabatangaje ni uko ugutwarwa k’uwo mukinnyi udasanzwe kwaje kugaragaza ko ari umusore uhamye.

Ubwo ikipe ya Nyagasiga ihita ikubitwa mpaga, kandi yari yatsinze iya Matunguru, uwitwaga Makobwa yifatira irya Mahungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages