Giancarlo Davite, Umubiligi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda mu marushanwa y’amamodoka ku rwego Nyafurika, yagize ikibazo cy’imodoka cyatumye adasoza Isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022, ryabereye mu mihanda yo mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.
Imodoka y’uyu mugabo yamenetse moteri ku munsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022, bimusubiza inyuma ku manota n’umwanya, ava ku wa gatatu agera ku wa karindwi ku rwego Nyafurika.
Mbere y’iri rushanwa, Giancarlo Davite yari mu bapilote bayoboye Shampiyona Nyafurika barimo Umunya-Zambia Leroy Gomes, Umunya-Kenya Karan Patel n’Umunya-Kenya Jeremy Wahome.
Kuri ubu Giancarlo afite amanota 38 atamwemerera kwegukana Shampiyona Nyafurika.
Umuyobozi ushinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa by’Amasiganwa y’Amamodoka, Yoto Fabrice, aganira na IGIHE yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye Giancarlo atitabira isiganwa rizabera muri Zambia, ari ukubera ikibazo cya moteri y’imodoka ye.
Yagize ati “Umuntu wari wariyandikishije muri Shampiyona ya Afurika ni Giancarlo gusa hano mu Rwanda. Muri Rwanda Mountain Gorilla Rally yamennye moteri [y’imodoka ye]. Kugeza na n’ubu ntabwo arabona ibikoresho byo kuyikora. Ibi ni byo byatumye atitabira iyo muri Zambia.”
Isiganwa mpuzamahanga rizabera muri Zambia rizitabirwa n’abakinnyi 26 barimo Abanya-Kenya batanu, Umunya-Uganda umwe n’abandi 20 bo muri iki gihugu kizaryakira.
Iri siganwa rizaba rikomeye cyane kuko rizitabirwa na Leroy Gomes uzaba ukinira mu gihugu cye, ndetse akazaba ari no gushimangira umwanya we wa mbere afite kugeza ubu n’amanota 126. Uyu mwanya awuhanganiye na Karan Patel ufite amanota 105, uzaba ushaka kuryegukana.
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 yabanjirije Zambia International Rally 2022 yegukanywe n’Umunya-Kenya Karan Patel ahigitse Umunya-Zambia Leroy Gomes wabaye uwa kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!