Mu mihanda ya Gashenyi na Rushashi ni ho iri siganwa rireshya n’ibilometero 175 ryanyuze, ahatangiye imodoka 10 muri 11 byari biteganyijwe ko ari zo zitabira iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatanu kuva mu 2019.
Mu bapilote bari bahanzwe amaso harimo Giancarlo Davite wegukanye Nyirangarama Sprint Rally ya 2025, Kanangire Christian witwaye neza muri Safari Rally yabereye muri Kenya muri Werurwe ndetse na Queen Kalimpinya watwaye Shampiyona y’Igihugu ya 2025.
Mu modoka enye zasoje, iyakoresheje ibihe byiza ni Mitsubishi Evo X yari itwawe na Giancarlo Davite ari kumwe n’umuhungu we, Matteo Davite, aho bakoresheje isaha n’iminota 12.
Gakwaya Eric na Kayibanda Aurore bari batwaye Subaru Impreza N10 basoreje ku mwanya wa kabiri bakoresheje isaha, iminota 24 n’amasegonda 12 mu gihe Queen Kalimpinya na Ngabo Olivier begukanye Shampiyona y’Igihugu ya 2025, babaye aba gatatu bakoresheje isaha, iminota 34 n’amasegonda 22.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Giancarlo Davite yegukana isiganwa rya Nyirangarama Rally, bikaba inshuro ya gatatu muri rusange nyuma yo gutwara irya 2019 ubwo ryakinwaga bwa mbere.
Amafoto: Kwizera Hervé
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!